skol
fortebet

Shaddyboo ari muri Isange Rehabilitation Centre aho ari gufashwa kuva ku biyobyabwenge

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Wednesday 08, Jul 2026

Shaddyboo ari muri Isange Rehabilitation Centre aho ari gufashwa kuva ku biyobyabwenge

Sponsored Ad

skol

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ko Mbabazi Shadia, uzwi cyane nka Shaddyboo, atafunzwe nk’uko byari byatangiye kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo yajyanywe muri Isange Rehabilitation Centre i Huye ku bushake bwe kugira ngo ahabwe ubufasha bwo kuva ku biyobyabwenge.

Nk’uko RIB yabitangaje, iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ibisubizo byabonetse mu iperereza, hagamijwe kumufasha kuva ku gukoresha ibiyobyabwenge, guhabwa ubufasha mu buzima bwo mu mutwe no gusuzumwa impamvu z’umuzi zishobora kuba zimutera kubikoresha.

Amakuru agaragaza ko Shaddyboo yinjiye muri iki kigo ku wa 6 Nyakanga 2026, nyuma y’igihe havugwa inkuru z’iperereza ryakurikiye ikirego cy’uko yasambanyijwe ku gahato n’umuhanzi Yugi Umukaraza, bikekwa ko cyabanje kubanzirizwa no kumuha ibiyobyabwenge cyangwa ibisindisha.

Muri iryo perereza, Yugi Umukaraza yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge. Dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha, bukazafata umwanzuro wo kuyiregera urukiko cyangwa bugafata ikindi cyemezo giteganywa n’amategeko.

Shaddyboo ni umwe mu byamamare bazwi cyane mu Rwanda, akaba yaramenyekanye cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga aho akunze gusangiza abakurikira ubuzima bwe bwa buri munsi, amafoto n’amashusho bituma akomeza kuba umwe mu bafite izina rikomeye mu myidagaduro nyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa