skol

Shema Fabrice yasabye ko imikoranire mibi ivugwa hagati ya FERWAFA na MINISPORTS icika

Yanditswe: Sunday 31, Aug 2025

featured-image

Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yasabye ko imikoranire itari myiza ivugwa hagati yaryo na Minisiteri ya Siporo icika.

Shema yabigarutseho ku wa 30 Kanama 2025, nyuma yo gutorerwa kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere.

Ati "Minisiteri, Fabrice [Uwayo] ari hano, namwe ndabashimira. Ibivugwa cyangwa ibyo abantu bagenda bakabiriza; imikoranire itari myiza na FERWAFA, ndabasaba kandi ndabatumye kwa Minisitiri ko twifuza ko icika."

Yongeyeho ati "Ubufatanye bwacu namwe ni ingirakamaro, kandi turifuza ko twubaka hamwe umusingi w’umupira w’amaguru mu buryo burambye kandi no mu mikoranire myiza."

Uyu Muyobozi mushya wa FERWAFA yavuze ibi mu gihe havugwa kudahuza hagati y’uru rwego ruyobora umupira w’amaguru mu Rwanda na Minisiteri ya Siporo ifite mu nshingano Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Intandaro yabyo ni umwenda w’agera kuri miliyari 2,9 Frw Minisiteri ya Siporo ibereyemo iri shyirahamwe, yari kuyiha mu myaka yashize kugira ngo afashe mu byo amakipe y’igihugu y’umupira w’amaguru akenera.

Kuri ubu kandi, hashize iminsi itandatu Umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche, ahamagaye abakinnyi azifashisha ku mikino ya Nigeria na Zimbabwe mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2026, ariko kugeza kuri iki Cyumweru ntibaratangira umwiherero.

Amakuru avuga ko ibyo bituruka ku kuba nta mafaranga ahari ndetse abakinnyi bakina hanze bakaba bataragurirwa amatike y’indege.

Bivugwa ko FERWAFA yabwiye Minisiteri ya Siporo ko nta mafaranga ihagije ifite ku buryo yakongera kubikora nk’ibisanzwe, aho byanahuriranye n’impinduka zabaye mu buyobozi bwayo.

Mu 2024, Minisiteri ya Siporo yahaye FERWAFA miliyari 3,97 Frw, mu gihe amafaranga yagenewe amakipe y’igihugu muri uyu mwaka wa 2025 ari miliyari 4,79 Frw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa