Umukono (signature) wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ugiye gushyirwa ku noti z’Amadolari zikoreshwa muri iki gihugu n’ahandi hirya no hino ku Isi.
Ibijyanye n’iki cyemezo byatangajwe na Minisiteri y’Imari muri Amerika. Ni ubwa mbere Perezida uri ku butegetsi muri Amerika azaba asinye ku mafaranga.
Izindi mpinduka zizagaragara ni uko umukono wa Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu muri Amerika utazagaragara kuri izi noti. Ni ubwa mbere bizaba bibayeho mu myaka 165.
Ibi byose bizakorwa nk’uburyo bwo kwizihiza imyaka 250 ishize Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibonye ubwigenge.
Amakuru dukesha Reuters avuga ko inoti zizashyirwaho umukono wa Trump ari iz’Amadolari 100. Iya mbere izakorwa muri Kamena 2026, ariko mu mezi akurikiraho hazakorwa izindi nyinshi.
Biteganyijwe ko bishobora gufata ibyumweru byinshi kugira ngo izi noti nshya zitangire gukwirakwira hirya no hino mu mabanki.
Mu bisanzwe ntabwo abakuru b’ibihugu muri Amerika basinyaga ku mafaranga, ahubwo yabaga ariho umukono wa Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, ndetse n’uwa Minisitiri w’Imari.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *