Sinabona uko nsaba imbabazi- Kim Jong Un ku miryango y’abasirikare be baguye mu Burusiya
Yanditswe: Friday 22, Aug 2025
Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yashenguwe n’abasirikare be baguye mu Rugamba u Burusiya buhanganyemo na Ukraine.
Ni amarangamutima Kim yagaragaje ku wa 21 Nyakanga 2025 ubwo yahuraga n’abayobozi b’ingabo zarwaniye u Burusiya mu gice cy’u Burengerazuba bw’Intara ya Kursk.
Yahuye n’aba basirikare mu Murwa Mukuru i Pyongyang. Ashimira ubutwari bagaragaje ndetse abambika impeta z’ubutwari.
Kim Jong Un kandi yagaragaye aha impeta z’ishimwe abasirikare baguye mu Burusiya yifashishije amafoto yabo yari amanitse ku rukuta, buri foto iriho izina ry’umusirikare ryanditswe mu nyuguti z’izahabu.
Ati “Ndababaye cyane kuko mpuye n’aba bagabo biyemeje gutanga ubuzima bwabo baharanira intsinzi mu buryo bw’amafoto amanitse ku rukuta rw’urwibutso.”
Yakomeje agira ati “Ku miryango mpagaze imbere sinzi uko nabuvuga, sinzi uko nasaba imbabazi, ku kuba ntarabashije kurinda abahungu bacu.”
Ni umuhango warimo amarangamutima menshi, abantu bababaye kuva kuri Perezida Kim kugeza ku bo mu miryango y’ababuze ababo. Ubwo yahuraga na bo benshi bariraga bahagaze imbere y’amafoto y’abasirikare bapfuye. Kim yagaragaye ahobera abana ari nako anahumuriza abasirikare.
Mu mwaka ushinze ni bwo Koreya ya Ruguru yatangiye kohereza ingabo n’intwaro zikomeye mu gutabara inshuti yayo y’akadasohoka ihanganye na Ukraine.
Hari nyuma y’inama zikomeye zaguhe Kim na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin. Ibyo byatumye iki gihugu kizwiho kudashyira ibintu hanze cyisanga mu ntambara ikomeye ihuje Abanyaburayi.
Raporo zivuga ko iki gihugu cyapfushishe abasirikare benshi, kandi uyu muhango wabaye muri iki cyumweru wagaragaje uburyo Koreya ya Ruguru yerekanye uburemere bw’ibyo bihombo.
Nk’uko inzego z’ubutasi za Amerika na Ukraine zibivuga, Koreya ya Ruguru ifite abasirikare bagera ku 12.000 bari kurwana mu Burusiya. Mu itsinda rya mbere ryoherejwe mu 2024, abarenga 4000 bivugwa ko bishwe cyangwa bakomerekeye muri iyi ntambara.
Koreya ya Ruguru ni kimwe mu bihugu bifite ingabo nyinshi, bikavugwa ko zirenga miliyoni 1,2. Muri Koreya ya Ruguru gukorera igisirikare ni itegeko kuva ku bana bafite imyaka 17.
Koreya ya Ruguru yatangiye kohereza ingabo mu Burusiya mu mwaka ushize

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *