skol

Sindimwo wabaye Visi Perezida w’u Burundi ntiyumva impamvu u Rwanda rusabwa gukuraho ingamba z’ubwirinzi

Yanditswe: Tuesday 17, Feb 2026

featured-image

Gaston Sindimwo wabaye Visi Perezida w’u Burundi kuva mu 2015 kugeza mu 2020, yagaragaje ko bitumvikana ko u Rwanda rukomeza gusabwa gukuraho ingamba z’ubwirinzi kandi rugaragaza ko hari ikibazo kibangamiye umutekano warwo gituruka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro yagiriye ku muyoboro wa YouTube wa Africa TV, Sindimwo yagaragaje ko abasaba u Rwanda gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka bashobora kuba bafite umugambi wo kurutera.

Yagize ati “Wowe uje kumbwira ngo nkureho ingamba z’ubwirinzi iwanjye, ushaka iki? Ushaka kuntera. Ariya masezerano ya Washington, kuri njyewe nta kirimo nshingiye ku makimbirane ari muri RDC.”

Leta ya RDC isaba ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika gufatira u Rwanda ibihano kuko ngo rwarenze ku masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington tariki ya 4 Ukuboza 2025.

Sindimwo yagaragaje ko ntacyo ibihano bishobora gutwara igihugu kuko n’u Burundi bwafatiwe ibihano mu 2016 ariko bwakomeje kubaho. Abona ko nta kindi bigamije keretse gusa gutera abantu ubwoba.

Ati “Hari ibintu mpora nseka cyane. Bagufatiye ibihano ngo bigende bite? Twebwe ntibadufatiye ibihano? Ntitwabayeho? Ririya ni iterabwoba.”

Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye tariki ya 5 Gashyantare 2026, Perezida Paul Kagame yasobanuye ko u Rwanda rwashyize ingamba z’ubwirinzi ku mupaka kugira ngo rukumire ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa RDC.

Perezida Kagame yavuze ko Rwanda rudateza kwemera ibyatuma umutekano warwo uhungabana, ati “Ntiwandemera ibibazo ngo uze ubinyegekeho, utangire untere ubwoba. Gute se? Ni ikintu cya buri munsi, ni ikintu gihoraho, cyabaye ikiganiro, aho gukemura ikibazo uko bikwiye.”

Sindimwo yashyigikiye icyemezo Perezida Kagame yafashe cyo kurinda umutekano w’Abanyarwanda, kuko nta terabwoba rikwiye kubuza umuyobozi gukorera igihugu cye imirimo myiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa