SKOL irateganya gushora arenga miliyoni 25$ mu kwagura uruganda [AMAFOTO]
Yanditswe: Friday 17, Oct 2025
Ubuyobozi bw’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL rugiye gushora hagati ya miliyoni 25$ na miliyoni 35$ mu kwagura ibikorwa byayo.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Ukwakira 2025, ubwo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Sebahizi Prudence n’itsinda bari kumwe rivuye muri MINICOM no mu bindi bigo bya Leta, basuraga uruganda rwa SKOL, muri gahunda barimo yo gusura inganda zitandukanye mu rwego rwo kureba uko zikora, imbogamizi bahura nazo n’uburyo zakemuka hagamijwe kongera umusaruro no guhanga imirimo.
Nyir’uruganda rwa Skol, Thibault Relecom, yeretse Minisitiri Sebahizi aho uru ruganda rwavuye kuva mu 2010 rushingwa mu Rwanda, aho rugeze uyu munsi, ndetse n’uko abakozi batunganya ibinyobwa umunsi ku munsi.
SKOL ikorera mu bihugu bitandukanye, ariko Thibault yagaragaje ko uruganda rwo mu Rwanda rufite umwihariko wo kuba rwiyengera ibinyobwa bya Virunga na Gatanu, bimaze gukundwa na benshi ari na yo mpamvu ashimira Leta yorohereza abashoramari.
Ati: “Tunejejwe cyane no kuba Leta y’u Rwanda idufasha nk’abashoramari kandi ikatwegera ikareba niba imikorere yacu imeze neza ikanatugira inama. Gahunda yacu ni ugukora tudahagarara tukagura n’aho dukorera kuko isoko ryacu riri gukura.”
“Twaganiriye kuri byinshi cyane ariko tunamwereka bimwe mu bibazo dufite birimo umuhanda mubi twifashisha tuzana ibyo dukoresha twenga, cyangwa se tujyana umusaruro ku isoko. Utwangiriza imodoka cyane kuko iyo uwugendamo uba umeze nk’uri muri massage.”
Thibault yongeyeho ko muri gahunda yo kwagura uruganda n’ibyo bakora bateganya gushora byibuze hagati ya miliyoni 25$ na miliyoni 35$ mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.
Minisitiri Sebahizi yavuze ko uru ruganda kimwe n’izindi zose yasuye baziha ubutumwa bwo gukora intego ari uguhaza isoko ry’u Rwanda ndetse bakanasagurira amahanga.
Ati: “Politiki ya Leta ni ugushyigikira inganda zikora ibyo Abanyarwanda bakeneye kandi zikongerera agaciro ibyo dusanganywe. Ubu rero icyo turi kubabwira ni ukongera ibyo bakora kugira ngo bahaze isoko. Ibyo bakora bubahiriza ibisabwa, bagakora amasaha 24 kandi bakohereza umusaruro mu mahanga.”
Mu bikorwa SKOL yakoze bikomeye harimo gushyigikira siporo ihereye muri Tour du Rwanda no gufasha Rayon Sports, ndetse no gufasha abanyeshuri batandukanye kurihirwa amashuri mu byiciro bitandukanye.
SKOL irateganya gushora hagati ya miliyoni 25$ na miliyoni 35$ mu kwagura ibikorwa byayo
Nyir’uruganda rwa Skol, Thibault Relecom, yeretse Minisitiri Sebahizi aho uru ruganda rwavuye n’aho rugeze









Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *