Somalia, Kenya na Tanzania mu bihugu Epstein yanyuzagamo abakobwa ajya kubacuruza
Yanditswe: Friday 06, Feb 2026
Leta Zunze Ubumwe za Amerika iherutse gushyira hanze inyandiko, amashusho n’amafoto bikubiye muri dosiye ya Epstein, aho muri byo hagaragayemo ko hari n’ibikorwa yakoreraga muri Kenya, Tanzania na Somalia.
Ni inyandiko zigizwe na paji zisaga miliyoni 3, amafoto ibihumbi 180 n’amashusho 2000 bivuga kuri Jeffrey Epstein byashyizwe hanze ku busabe bwa Minisiteri y’Ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse hagaragaramo amazina akomeye.
Muri izo nyandiko kandi ni ho hagaragayemo ibihugu byo muri Afurika byagiye bikorerwamo ibikorwa bya Epstein byo gucuruza abana aho babatwaraga bavuga ko bagiye mu bukerarugendo cyangwa kubaha aho kwimenyereza imyuga n’ibindi bikorwa by’ubugiraneza nyamara bari bagiye kubagurisha.
Izi nyandiko zigaragaza ko Tanzania na Sénégal ari ho hari inzira yo kunyuzamo abo bana ndetse n’utundi duce two muri Kenya twegereye inyanja nka Milindi.
Izo nyandiko zigaragaragaza ko Epstein yari aziranye na bamwe mu bashoramari bakomeye muri ibyo bihugu ari na bo bamufashaga mu bikorwa bye.
Bumwe mu butumwa bwagaragaye ni ubw’umushoramari ukomeye muri Kenya witwa Sultan Ahmed bin Sulayem wandikiye Epstein amumenyesha iby’irahira ry’uwahoze ari perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, ku wa 9 Mata 2013.
Yagize ati “Ndi muri Nairobi mu irahira rya Perezida Uhuru Kenyatta”
Epstein amusubiza agira ati “Hari imigambi ufitiye NY( New York) se?”
Ubundi butumwa ni ubwo Epstein yagiranye n’uwiswe Irina, aho Epstein yamubazaga niba nta bandi bakobwa baraboneka, Irina akamusubiza amubwira agira ati "nta baraboneka ariko ndi kubikoraho.”
Muri izo nyandiko kandi hagaragamo umugabo w’Umunyamerika, Peggy Siegal, wandikiranye na Epstein bavugana ku ngendo yari ari gutegura mu 2009 zo kujyana abakobwa babiri muri Kenya aho icyo gihe umukobwa umwe Epstein yamwishyuriye ibihumbi 13$ by’urugendo n’ibindi byose yari gukenera birimo aho kuba n’ibindi.
Yagize ati “Indwanyi z’Abamasayi nizitaturya, abajura bo mu mazi bo muri Somalia bazabikora.”
Izi nyandiko zigaragaza ko Tanzania yakundirwaga ko ifite ahantu heza ho kuruhukira nko ku kirwa cya Mnemba kiri mu Nyanja y’Abahinde, aho bamwe mu bakoranaga na Epstein bajyaga kuruhukira.
Zigaragaza kandi ko abana bakurwaga muri Ethiopia, Sudani y’Epfo, Sudani, Somalia, n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, bacishwaga i Mombasa.
Jeffrey Epstein ukomeje guteza ibibazo muri politiki ya Amerika no mu bindi bihugu, yari umunyemari ukomeye watawe muri yombi mu 2019 akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo gucuruza abana bato hagamijwe kubashora mu busambanyi, abifashijwemo na Ghislaine Maxwell bigeze gukundanaho na we wakatiwe igifungo cy’imyaka 20 mu 2022.
Epstein yapfiriye muri gereza nyuma y’ukwezi bivugwa ko yiyahuye. Gusa benshi baracyemeza ko yishwe kugira ngo hatagira amabanga amuvamo, akandagaza bamwe mu bayobozi bakomeye ku Isi.
Impamvu ni uko Epstein yari inshuti y’abanyapolitiki, abayobozi bakomeye ndetse n’abanyemari benshi bafite ijambo rinini mu mitegekere y’Isi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *