Somalia yahambirije umujyanama muri Ambasade ya Ethiopia i Mogadishu
Yanditswe: Wednesday 30, Oct 2024

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane ya Somaliya yatangaje kuri uyu wa Gatatu, itariki 30 Ukwakira 2024, ko yirukanye Ali Mohamed Adan, Umujyanama muri Ambasade ya Ethiopia i Mogadishu, ivuga ko ibikorwa “ bye bidahuye n’inshingano ze mu rwego rwa diplomasi” kandi birerekana ubwiyongere bukabije bw’umwuka mubi mu mibanire y’ibihugu byombi.
Iyi ntambwe iragaragaza ubushake bwa Somaliya bwo “kurengera ubusugire bwayo no kubahiriza amahame mpuzamahanga ya diplomasi,” nk’uko Minisiteri yabitangaje.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Minisiteri yavuze ko Adan yarenze ku ngingo ya 41 n’iya 42 z’amasezerano y’i Vienne yo mu 1961 yerekeye imibanire ishingiye kuri dipolomasi, zisaba abadipolomate kubahiriza amategeko y’igihugu cyabakiriye kandi bakirinda kwivanga mu bibazo by’imbere mu gihugu.
Iri tangazo rigira riti: “Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga ya Somaliya yafashe ingamba zihamye zo kurengera inyungu z’igihugu no kubahiriza amahame mpuzamahanga ya diplomasi.”
Ati: “Ibi bikorwa byakozwe na Bwana Ali Mohamed Adan ni ukutubahiriza Amasezerano y’i Vienne, bityo akaba yatangajwe ko ari umuntu udahawe ikaze.”
Somaliya ntiyagaragaje ibyaha bya Bwana Adan aregwa.
Minisiteri yemeje kandi ko Adan afite amasaha 72 yo kuva muri Somaliya, igira iti: “Iki gikorwa cyongeye gushimangira ubushake bwa Somaliya mu gukomeza amasezerano mpuzamahanga agenga dipolomasi no guharanira ubusugire bw’igihugu.”
Ibi byaje mu gihe amakimbirane akomeje kwiyongera mu karere.
Ethiopia iherutse kugirana amasezerano na Somaliland, akarere kigenga bicagase ka Somalia, gashaka ubwigenge busesuye, aha Etihopia ubushobozi bwo kugera ku Nyanja Itukura ikoresheje ibyambu bya Somaliland.
Aya masezerano Mogadishu yayafashe nko kubangamira ubusugire bw’igihugu cya Somaliya, kubera ko Somaliland ikomeje gufatwa ku rwego mpuzamahanga nk’igice cya Somaliya.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *