skol

Somalia yavuze ku kibazo cya ba Ambasaderi bayo bashyamiranye

Yanditswe: Tuesday 27, Jan 2026

featured-image

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Somalia yatangaje ko ibibazo by’ubushyamirane byabaye hagati ya ambasade y’iki gihugu muri Kenya n’iyo muri Tanzania byakemutse ndetse bitazongera kubaho.

Muri Nzeri 2025 ni bwo Ambasade ya Somalia muri Tanzania yatunguranye igaragaraga ko inenga uruzinduko ambasaderi wa Somalia muri Kenya, Jabril Ibrahim Abdulle, yagiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Iyi ambasade yo muri Tanzania icyo gihe yari ihagarariye Somalia no muri RDC, yagaragaje ko itari yamenyeshejwe iby’urwo ruzinduko, bityo ari kurenga ku mategeko agenga imikorere ya za ambasade.

Icyatunguye abantu benshi ni uko ambasade ya Somalia muri Kenya yasubije yiregura igaragaza ko urwo ruzinduko rwari rugamije kongera imikoranire n’abacuruzi bo muri Somalia mu bijyanye n’ubucuruzi dore ko ari nabo barukoranye.

Ibi ubusanzwe aba ari amahano ko ambasade z’igihugu kimwe zigaragaza umwuka mubi hagati yazo kuko n’ibitumvikanyweho ntabwo bishyirwa ku karubanda.

Icyakora guverinoma ya Somalia igaragaza ko iryo ari ikosa ryabayeho kandi ritazasubira kubaho ukundi kuko byabereye urugero n’abandi ba ambasaderi bayo bo mu bindi bihugu.

Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Somalia, Ali Omar. Yavuze ko hashyizweho komite njyanama kuri ba amabasaderi b’izo ambasade.

Ati “Ikibazo cyakemutse, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yashyizeho komite njyanama kuri abo ba ambasaderi, kugira ngo yite kuri icyo kibazo. Bombi barahagajwe n’iyo komite ubundi bagirwa inama y’icyakorwa.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa