skol
fortebet

Sosiyete Alphamin y’Abanyamerika yasubukuye ubucukuzi bw’Itini i Walikale

Yanditswe: Thursday 10, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 9 Mata, isosiyete y’Abanyamerika yitwa Alphamin, izobereye mu gucukura ubutare bwa etain, yatangaje ko igiye gusubukura ibikorwa ku birombe byayo bya Bisie, biherereye muri Teritwari ya Walikale, muri Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Sponsored Ad

Iki cyemezo kije nyuma yo kuhava kw’abarwanyi ba M23 / AFC, nkuko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo mu mahanga.

Ku wa Kabiri, Massad Boulos, intumwa idasanzwe ya Amerika muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati iherutse mu ruzinduko mu bihugu birimo RDC n’u Rwanda, yatangarije Bloomberg ati: “Biteganijwe ko ubuyobozi bwa Alphamin buzabitangaza vuba aha, kandi twabashishikarije rwose gukomeza ibikorwa.”

Iri tangazo rishimangira inkunga mpuzamahanga yo guharanira umutekano mu karere no kongera ibikorwa by’ubukungu nk’uko ikinyamakuru mediacongo.net kivuga.

Alphamin yahatiwe guhagarika ibikorwa byayo hagati muri Werurwe nyuma y’uko abarwanyi ba M23 bari bakomeje gutera intambwe bashaka gufata Walikale.

Isubukurwa ry’ibikorwa ku birombe bya Bisie ritegerejwe cyane, atari ku bakozi b’ibirombe gusa, ahubwo no ku bukungu bwaho, bushingiye cyane kuri iki gikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa