Sosiyete nshya y’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ya Elon Musk, yiswe SpaceXAI nyuma y’ihuzwa rya SpaceX na xAI muri Gashyantare, iri guhura n’ibibazo uruhuri birimo icyo kugorwa no kugumana abakozi bayo.
Amakuru ahari agaragaza ko iyi sosiyete imaze gutakaza abashakashatsi na ba engineer barenga 50 kuva muri Gashyantare uyu mwaka.
Benshi muri aba bakozi b’abahanga bari kugenda bajya mu masosiyete ahanganye na SpaceXAI. Urugero, nibura abahoze ari abakozi bayo 11 bagiye muri Meta, abandi barindwi binjira mu kigo gishya cya Thinking Machine Labs.
Raporo kandi zagaragaje ko abantu 11 bagiye nyuma y’ihuzwa ry’ibi bigo bibiri, barimo babiri bafatanyije kubishinga.
Uku gutakaza abakozi benshi kwagize ingaruka zikomeye ku itsinda ry’ingenzi rishinzwe kubaka ikoranabuhanga rishya ry’ubwenge buhangano.
Hari impamvu z’ingenzi ziri gutuma aba bakozi bagenda.
Abakozi bumvikanye binubira akazi kenshi no guhabwa igihe ntarengwa kidashoboka gukoreraho, ibyatumye bumva ari uguhatirwa gukora akazi huti huti.
Kubera ko sosiyete ihagaze neza cyane mu by’imari kandi ikaba ishobora vuba aha gushyira imigabane yayo ku isoko ry’imari, abakozi benshi bari guhitamo kugurisha imigabane yabo kugira ngo bagende batwaye amafaranga yabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *