skol
fortebet

South Africa: Hashyizweho komite yo kwiga ku kweguza perezida Ramaphosa

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Monday 01, Jun 2026

South Africa: Hashyizweho komite yo kwiga ku kweguza perezida Ramaphosa

Sponsored Ad

skol

Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo yashyizeho komite idasanzwe igamije gusuzuma niba hari impamvu zishingiye ku mategeko zatuma Perezida Cyril Ramaphosa avanwa ku butegetsi kubera ikibazo kizwi nka “Phala Phala scandal”.

Iyi komite yashyizweho nyuma y’aho urukiko rwanzuye ko Inteko Ishinga Amategeko yari yararenze ku Itegeko Nshinga igihe yafataga icyemezo cyo kudakora iperereza kuri ibyo birego byashinjwaga Perezida Ramaphosa.

Komite iyobowe na Makashule Gana, ifatanyije n’abadepite 30, izasesengura niba ibimenyetso bihari bihagije kugira ngo hatangizwe inzira yo kweguza Perezida.

Ibi birego bifitanye isano n’ubujura bw’amafaranga menshi y’amadorari bwabaye muri 2020 ku rwuri rwe rwa Phala Phala, aho bivugwa ko hibwe amafaranga menshi yari ahabitswe. Abamunenga bavuga ko ayo mafaranga menshi yari ahabitswe ashobora kuba yarabonetse mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bikaba ari byo byatumye ikibazo gikomeza gukurikiranwa.

Mu mwaka wa 2022, itsinda ryigenga ryakoze iperereza ryatangaje ko hari ibimenyetso bishobora kugaragaza ko Perezida Ramaphosa yaba yaragize uruhare mu makosa akomeye ajyanye n’iki kibazo.

Ku ruhande rwe, Perezida Ramaphosa yakomeje guhakana ibyo ashinjwa, asobanura ko amafaranga yibwe yari ayo yari yarabonye mu bucuruzi bwe bwo korora no kugurisha inka, bityo ko nta cyaha yakoze.

Iki kibazo gikomeje gukurikirwa cyane muri Afurika y’Epfo, aho benshi bategereje umwanzuro wa komite kugira ngo hamenyekane niba hari indi ntambwe y’amategeko izakurikiraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa