skol

Speciosa Mukabayojo, umwana w’Umwami Musinga azashyingurwa mu Rwanda

Yanditswe: Wednesday 05, Nov 2025

featured-image

Umuryango wa Speciosa Bideri Mukabayojo watangaje ko uyu mubyeyi azashyingurwa mu Rwanda ku wa 29 Ugushyingo 2025.

Itangazo ryashyizwe hanze na Samba Bideri Steven mu izina ry’umuryango wa Bideri Benoit ku wa 4 Ugushyingo 2025, rigaragaza ko umuryango wahisemo ko Mukabayojo azashyingurwa mu Rwanda aho umugabo we ashyinguye.

Ati: “Umubyeyi wacu Speciosa Bideri Mukabayojo azashyingurwa mu gihugu cyamubyaye, u Rwanda ari kumwe n’umugabo we (ari na we data utubyara) na we witahiye Bideri Benoit, hamwe na nyina akaba na Nyogokuru, Agnes Mujawingoma na we witahiye”

Itangazo rivuga ko umunsi wateganyijwe wo gushyingura ari ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Ugushyingo 2025, “ariko bikazaterwa n’imyiteguro ya nyuma y’ikiriyo.”

Mukabayojo yatabarutse ku wa 27 Ukwakira 2025, ageze ku bitaro bya Mater i Nairobi muri Kenya.

Mukabayojo ari mu bana bahunganye n’Umwami Musinga ubwo yacirirwaga i Moba muri Repubulika Ihanarina Demokarasi ya Congo (Zaire y’icyo gihe).

Ingoma ya Musinga yagize ibihe by’akandare kandi bibi mu mateka y’u Rwanda, kuko inkingi za mwamba zari zisigasiye ubuzima bw’igihugu, zasenywe ku ngoma ye.

Yaciwe mu gihugu Ababiligi baramwambuye agaciro, nta tegeko yari agitanga bataryemeje.

Mukabayojo aheruka mu Rwanda ubwo yari yitabiriye umuhango wo gutabariza musaza we, (Umwami Kigeli V Ndahindurwa) i Mwima ya Nyanza mu birindiro by’aho yimikiwe mu 1959 iruhande rw’ahari umusezero w’Umwami Mutara III Rudahigwa wari mukuru we.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa wayoboye u Rwanda kuva mu 1959 kugera mu 1961 mbere yo guhungira mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi, Tanzania, RDC, Uganda, Kenya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yageze mu 1992; yatanze kuwa 16 Ukwakira 2016.

Speciosa Mukabayojo, umwana w’Umwami Musinga azashyingurwa mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa