skol

Starcloud yabonye miliyoni 170$ yo kubaka ububiko bw’amakuru mu isanzure

Yanditswe: Wednesday 01, Apr 2026

featured-image

Ikigo gishya gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga ryo mu isanzure cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Starcloud, giherutse kubona inkunga ya miliyoni 170$ zizagifasha mu mushinga wacyo wo kubaka ububiko bw’amakuru mu isanzure.

Ibi byatumye amafaranga yose hamwe kimaze guhabwa agera kuri miliyoni 200$, muri rusange agaciro k’ikigo cyose kakaba kageze kuri miliyari 1,1$ nyuma y’igihe gito gusa hamuritswe umushinga wacyo.

Iki kigo gishaka kubaka ububiko bw’amakuru mu isanzure kugira ngo cyirinde ibibazo by’ibura ry’amashanyarazi n’ubutaka buto hano ku Isi.

Mu Ugushyingo 2025, Starcloud yohereje mu isanzure icyogajuru cyayo cya mbere kirimo akuma ka mudasobwa gafite ingufu nyinshi [computer chip].

Gifite gahunda yo kohereza icyogajuru cya Starcloud 2 vuba aha, kikazakurikirwa na Starcloud 3, icyogajuru gipima toni eshatu gishobora gutanga ingufu z’amashanyarazi zingana na kilowatt 200.

Inzitizi nini ihari ni uko kohereza ibikoresho mu isanzure muri iki gihe bihenze cyane.

Iki kigo giteganya ko ububiko bw’amakuru mu isanzure buzahatana bikomeye n’ububiko bwo ku Isi mu minsi iri imbere.

Ibi bizatangira kuba impamo mu gihe ikiguzi cyo kohereza ibintu mu isanzure kigabanyutse kikagera kuri 500$ ku kilo kimwe, kuko bizatuma kilowatt imwe ku isaha [kWh] igura 0,05$ gusa.

Ibi bizagerwaho ubwo hazatangira koherezwa ibyogajuru byinshi mu isanzure mu myaka ya 2028 na 2029.

Uru rwego rw’iri koranabuhanga ruracyari mu ntangiriro zarwo. Magingo aya ububiko bw’amakuru ku Isi bukoresha ingufu zirenga gigawatt 25.

Si Starcloud yonyine yerekeje amaso kuri uyu mushinga, kuko ibindi bigo bikomeye birimo SpaceX na Blue Origin na byo bifite iyi mishinga migari cyane, aho nka SpaceX yonyine iteganya kohereza mu isanzure ibyogajuru birenga miliyoni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa