skol

Starlink ya Elon Musk yahuye n’ikibazo cyatumye abayikoresha ku Isi yose babura internet

Yanditswe: Friday 25, Jul 2025

featured-image

Serivisi za internet ya Starlink itangwa na SpaceX ya Elon Musk zavuye ku murongo mu ijoro ryakeye, bituma abayikoresha hirya no hino ku Isi babura internet mu gihe cy’amasaha asaga abiri n’igice.

Ahagana saa 21:13 ku masaha y’i Kigali, ku wa 24 Nyakanga 2025, nibwo iki kibazo cyabaye nk’uko byatangajwe.

Starlink yatangaje ko ikibazo cyatewe no kudakora neza kwa porogaramu zayo. Ibi byatumye iyi internet ikora ku rugero rwa 20% ugereranyije n’ubushobozi bwayo.

Hatangajwe ko ikibazo cyageze ku bakoresha iyi internet bo muri Amerika, u Burayi, Aziya, Afurika ndetse na Australie.

Byumwihariko Ukraine ifite abakoresha iyi internet barenga ibihumbi 40, ikanakoreshwa cyane mu bikorwa bya gisirikare yatangaje ko yagezweho n’iki kibazo, bihagarika ibikorwa byinshi by’igihe gito.

Ibihugu byinshi byo muri Afurika birimo Zimbabwe, Nigeria, Kenya na Zambia byagaragaje ko byagezweho n’iki kibazo.

Bwa mbere iyi internet yatangiye kugurishwa mu Rwanda muri Gashyantare 2023. Ibi bivuze ko na ho hashobora kuba hageze iki kibazo. Kuri ubu ikoreshwa mu bigo by’amashuri, ibitaro, abikorera ndetse no mu ngo.

Nyuma y’amasaha hafi atatu, internet yongeye gusubira ku murongo, ikibazo kirakemuka.

Elon Musk yasabye imbabazi abakoresha iyi internet abinyujije ku rubuga rwa X, avuga ko ibibazo byabaye bigiye gukemurwa burundu kugira ngo bitazongera kuba.

Imibare igaragaza ko kugeza ubu muri Nyakanga 2025, internet ya Starlink itangwa na SpaceX, iri kuboneka mu bihugu 23 bya Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa