Inama rusange y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika (EAC) yashyizeho Amb. Stephen Patrick Mbundi nk’Umunyamabanga Mukuru wa EAC asimbuye Umunya-Kenya Veronica Nduva.
Veronica Nduva yagiye muri uyu mwanya kuva mu 2024.
Inama rusange ya 25 yateranye ku wa 7 Werurwe 2026, yashyizeho Amb. Stephen Patrick Mbundi nk’Umunyamabanga Mukuru mu gihe cy’imyaka itanu, ni ukuvuga kuva 2026 kugeza mu 2031.
Itangazo rya EAC rivuga ko yitezweho gushyira imbaraga mu bufatanye mu bya dipolomasi mu bihugu bigize umuryango no gushyira imbaraga mu kwihuza k’umuryango.
The Citizen yanditse ko nyuma yo gutangazwa yahise arahirira imbere y’inteko rusange y’abakuru b’ibihugu, ahita anatangira inshingano nshya.
Mbere y’uko ahabwa izi nshingano yari Umunyamabanga Uhoraho ushinzwe ibikorwa bya EAC muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Tanzania.
Stephen Patrick Mbundi yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa EAC asimbuye Veronica Nduva
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *