Sud Kivu: Hongeye kuba imirwano hagati ya Wazalendo n’abarwanyi ba AFC/M23
Yanditswe: Wednesday 14, May 2025

Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko hari uduce twongeye kurangwamo imirwano hagati ya Wazalendo na AFC/M23.
Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 14 Gicurasi 2025 mu masaha ya mbere ya saa sita, mu midugudu ya Tchofi na Kasheke muri Kalehe, ndetse no mu gace ka Kabamba na Mabingu muri Kivu y’Amajyepfo, ni ho habereye imirwano hagati ya Wazalendo n’abarwanyi ba AFC-M23.
Uretse imirwano yo kuri uyu wa Gatatu, amakuru atangazwa na Radio Okapi dukesha iyi nkuru, avuga ko imirwano yatangiye ejo hashize (ku wa Kabiri) ibera mu gace ka Kasheke-Lemera muri Kalehe.
Ni imirwano impande zombi zahanganyemo nyuma y’uko Wazalendo yashakaga gutsimbura M23 mu birindiro byayo.
Iyi mirwano yatumye abaturage bamwe bahungira mu bice bitandukanye abandi bahungira mu birwa bya Ihoka na Ishovu, mu gace ka Kalehe, ndetse no mu gace ka Kajuchu.
Iyi mirwano kandi yongeye kuba nyuma y’uko Ubutegetsi bwa DR.Congo bugiranye n’ihuriro AFC/M23 amasezerano yo guhagarika imirwano.
Kuva aya Masezerano yaba, AFC/M23 yagiye ishinja Wazalendo kugenda iyigabaho ibitero mu duce ibarizwamo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *