skol
fortebet

Sudan: I Khartoum hongeye kugwa indenge nyuma y’imyaka irenga ibiri

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Monday 02, Feb 2026

Sudan: I Khartoum hongeye kugwa indenge nyuma y'imyaka irenga ibiri

Sponsored Ad

skol

Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Khartoum kuri iki Cyumweru, tariki ya 01 Gashyantare 2026, cyongeye kugwaho indege nyuma y’imyaka irenga ibiri nta ndege igwa kuri ubwo butaka kubera imirwano ishyamiranyije Ingabo za Leta n’umutwe witwaje intwaro wa RSF.

Iyo ndege iguye aho mu gihe ingabo za Leta zikomeje kugaragaza ko Umujyi wa Khartoum zawambuye RSF nyuma y’igihe kinini cy’imirwano.

Indege ya Sudan Airways yageze i Khartoum ivuye mu Mujyi wa Port Sudan yahasesekaye itwaye abagenzi benshi, ikaba yakiranywe urugwiro n’ubwuzu nyuma yo kururuka nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Aljazeera.

Ubuyobozi bwa Sudan bwatangaje ko gufungura ikibuga bizafasha guhuza Umurwa Mukuru n’utundi Turere twa Sudan, kandi ko cyiteguye kujya cyakira nibura indege enye ku munsi.

Ingabo za Sudani zatangaje ko zongeye kugenzura Umurwa Mukuru Khartoum mu buryo bwuzuye, nyuma yo kuwambura RSF yari yarigaruriye ibice byawo n’ikibuga kirimo kuva muri Mata 2023.

Abantu bagaragaje ibyishimo byo kongera kubona indege iguye kuri iki kibuga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa