Umutwe wa Sudan People’s Liberation Movement-North (SPLM-N) uyobowe na Abdel Aziz al-Hilu ku Cyumweru washinje Igisirikare cya Sudan gutera ibisasu mu bice ugenzura muri Kordofan y’Amajyepfo, bihitana byibuze abasivili 17 abandi benshi barakomereka mu gitero cyagabwe ku isoko.
Uturere dukikije umujyi wa Dilling muri Leta ya Kordofan y’Amajyepfo hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’amakimbirane mu gihe ingabo za leta zikomeje guhagarika ibitero bigabwa ku bufatanye hagati y’inyeshyamba za Rapid Support Forces (RSF) n’iza SPLM-N.
Iri huriro rikomeje kwibasira umujyi wa kabiri munini wa leta n’imbunda nini n’indege zitagira abapilote, bigatuma abantu benshi bahasiga ubuzima ndetse bigasenya ibikorwaremezo byinshi nk’uko inkuru dukesha Sudan Tribune ivuga.
Mu itangazo ryawo, umutwe wa SPLM-N wavuze ko mu gukomeza ibyaha byibasira abasivili kw’igisirikare, byibuze abantu 17, barimo abagore n’abana, baguye mu gitero ku isoko rya Mandari mu mudugudu wa Jald, mu Ntara ya Dilling.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *