skol
fortebet

Sudan: Impunzi zabuze ibiribwa zitangira kurya ibyatsi

Yanditswe: Friday 19, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Impunzi zitandukanye muri Sudan zahunze imirwano ikomeje kubera mu Ntara ya Darfur, ngo zatangiye kurya ibyatsi kubera kubura ibiryo.

Sponsored Ad

Byatangajwe n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi muri iki gihugu OMS, aho rivuga ko izi mpunzi zugarijwe n’inzara bikomeye.

Iri shami rivuga ko uretse no kuba Intambara ivuza ubuhuha, ku rundi ruhande imvura nyinshi imaze iminsi igwa, yatambamiye itangwa ry’ibiryo bicye byari byabonetse bituma bamwe bashoka inzira yo kurya ibyatsi.

Eddie Rowe uyobora ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa(WFP) yatangarije Reuters ko toni ibihumbi by’imfashanyo zahagaritswe ku mupaka wa Tina uhuza Sudan na Tchad, bitewe n’intambara.

Ibi ngo byateje inzara ikomeye , ababishoboye batangira kwirira ibyatsi.

Raporo ya UN, igaragaza ko mu Karere Sudan ariyo ya Mbere yugarijwe n’inzara kuva Intambara ihuza ingabo za Leta n’umutwe bihanganye wa Rapid Support Force(RSF) yakwaduka mu mwaka ushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa