skol

Sudani: Abaturage barenga 70 baguye mu gitero RSF yagabye muri El-Fasher

Yanditswe: Saturday 20, Sep 2025

featured-image

Abaturage barenga 70 baguye mu bitero bya drone umutwe wa RSF uhanganye n’ingabo za Leta, wagabye ku musigiti wo mu gace ka El- Fasher muri Sudan.

Uyu mutwe wagabye ibi bitero ku wa 19 Nzeri 2025, ku musigiti wa Al-Safiya nk’uko ingabo za leta zabitangaje.

Ziti “ Uyu mutwe wakoze icyaha kibi cyane cyo kurasa ku bantu bari gusenga mu gitondo ku musigiti wa Al-Safiya. Byatumye abagera kuri 75 bahapfira.”

Aka gace ka Al- Fasher ni ko gasigayemo ibikorwa by’uyu mutwe cyane, ndetse ugenda ugerageza gufata ibindi bice wambuwe n’ingabo za leta, bituma ubuzima bw’abaturage buharenganira.

Raporo y’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe uburenganzira bwa muntu (OHCHR) ivuga ko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byiyongereye muri iki gihugu ndetse ko nta cyizere cy’uko bizagabanyuka.

Iyi raporo igaragaza ko mu mwaka wa 2025 hamaze gupfa abaturage 3,384, kandi bicwana ubugome ndengakamere burimo kubakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ivangura rishingiye ku myemerere, n’ibindi, kubagabaho ibitero bya drone n’ibindi, nk’uko umuyobozi wa OHCHR yabivuze.

Ati “Amakimbirane ari muri Sudani yaribagiranye, ndizera ko raporo y’ibiro byacu yongera kwibutsa ibikorwa by’ubugome n’ibyaha bikabije birimo iby’intambara biri kubera muri iki gihugu.”

Kuva iyi ntambara yatangira mu 2023, abaturage benshi bahasize ubuzima ndetse abarenga miliyoni 12 bakuwe mu byabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa