skol
fortebet

Sudani: Igitero cya bombe mu isoko rya Omdourman cyahitanye 54 abandi barakomereka

Yanditswe: Sunday 02, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Isoko ryo mu Karere ka Omdourman, mu nkengero za Khartoum muri Sudani, ryibasiwe n’ibisasu ku wa Gatandatu, itariki ya 1 Gashyantare. Minisiteri y’ubuzima ivuga ko iki gitero cyagabwe n’ingabo za Rapid Support Forces cyahitanye abantu 54 abandi 158 barakomereka, bitera ubwoba mu bitaro bimwe bikibasha gukora muri uyu mujyi.

Sponsored Ad

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga ku wa Gatandatu, itariki ya 1 Gashyantare yerekana abantu benshi bakomeretse n’imifuka y’imirambo birunze mu gikari cy’ibitaro. Nk’uko abatangabuhamya bavuganye na AFP babitangaza, ngo ibisasu byaguye ku isoko mu nkengero za Khartoum, umurwa mukuru wa Sudani, byaturutse mu turere tugenzurwa n’ingabo za RSF mu burengerazuba. Aba ariko barabihakana.

Isoko rya Sabreen ryari ryuzuye muri iki gitondo cyo kuwa Gatandatu. Ibisasu byahatewe byahise bitera abantu benshi bakomeretse kujya mu bitaro bya Al-Nao, rumwe mu nzego zita ku buzima za nyuma zigikora mu karere. Nk’uko amakuru agera kuri AFP abitangaza, ngo muri iki gihe ibi bifite ikibazo cy’ibura ry’amaraso, “ibitambaro kimwe na brancards zo kwimura inkomere”. Kugira ngo bahangane n’ikibazo cyo kubura abakozi, ihuriro ry’abaganga bo muri Sudani ryasabye kandi abaganga n’abaforomo bahari kujyayo kugira ngo bafashe.

Ku rundi ruhande, “abasivili babiri bishwe” mu gitero cy’indege, kuri iyi nshuro mu gace kagenzurwa na RSF mu majyepfo ya Khartoum, nk’uko byatangajwe n’ihuriro ry’abatabazi bihuse, rigizwe n’abakorerabushake.

Mu cyumweru gishize, Ingabo za Sudani zagabye igitero kinini cyo kubohora uturere tumwe na tumwe tugenzurwa na RSF, iyobowe na Gen. Mohamed Hamdan Daglo, uzwi ku izina rya Hemedti. Impamvu nyamukuru y’iki gitero: kugaruka kw’abasirikare ku cyicaro cyabo, nyuma y’amezi 17 bagitaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa