skol

Sudani: Ingabo za Leta zigenzura hejuru ya 75% by’ubutaka bw’igihugu

Yanditswe: Saturday 12, Jul 2025

featured-image

Ingabo za Leta ya Sudani ziri kugenzura hejuru ya 75% by’ubuso bwose bw’icyo gihugu, by’umwihariko zikagenzura Umurwa Mukuru w’icyo gihugu, Khartoum.

Hashize imyaka irenga ibiri intambara iri guca ibintu hagati y’Ingabo za Leta ndetse n’Ingabo z’Umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) ziyobowe na Hemedti. Ni intambara imaze gutuma abarenga miliyoni umunani bahungira imbere mu gihugu mu gihe abarenga miliyoni 13 bahungiye hanze y’igihugu.

Muri rusange, kuva muri Werurwe uyu mwaka Ingabo za Leta zagaragaje imbaraga nyinshi, zirukana abarwanyi ba RSF mu Murwa Mukuru wa Khartoum ndetse no mu yindi mijyi ikomeye nka Port Sudan.

Aba barwanyi bahise bajya gushinga ibirindiro i Darfur ari naho intambara ikomeje kubera. RSF iri gukoresha ’drones’ zigezweho cyane, ku buryo zigenzurirwa hanze y’igihugu, aho kugenzurirwa imbere mu gihugu. Impamvu ni uko zikorana n’ikoranabuhanga rya satellite.

Ibarura ry’ibanze ryerekana ko nibura umutungo umaze kwangirika ufite agaciro karenga miliyari 300$, uretse ko benshi bemeza ko ubwo ibarura ryuzuye rizakorwa, aka gaciro gashobora kuzikuba inshuro zirenga eshanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa