Sudani: Ingabo za leta ziravuga ko zenda kwambura RSF ingoro ya perezida
Yanditswe: Thursday 20, Mar 2025

Kuri uyu wa Kane, Televiziyo ya Leta ya Sudani yavuze ko ingabo ziri hafi kwigarurira ingoro ya Perezida i Khartoum ziyambura ingabo z’umutwe wa Rapid Support Forces, ibyo bikaba bigaragaza impinduka zikomeye mu ntambara imaze imyaka ibiri mu gihugu.
Kuri uyu wa Gatatu, imirwano ikomeye yadutse hafi y’ingoro, ahumvikanye iturika ry’ibisasu ndetse n’igitero cy’indege ingabo zagabye hagati muri Khartoum, nk’uko abatangabuhamya babitangarije Reuters.
Nyuma y’imyaka hafi ibiri y’intambara, RSF igenzura igice kinini cy’iburengerazuba bwa Sudani hamwe n’uduce tumwe tw’umurwa mukuru, Khartoum, ariko yagiye itakaza cyane muri Sudani rwagati.
Intambara yateye icyo Umuryango w’Abibumbye wita ikibazo gikomeye cy’ubutabazi ku Isi, aho RSF ndetse n’ingabo za leta bashinjwa guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *