skol
fortebet

Sudani: Nibura abantu 73 bapfuye urupfu rw’amayobera mu mujyi wagoswe na RSF

Yanditswe: Friday 08, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nibura abantu 73 bapfuye mu buryo bw’amayobera mu Mujyi wa al-Hilaliya wo muri Sudani, wagoswe n’ingabo za Rapid Support Forces, nk’uko byatangajwe n’Ihuriro ry’Abaganga bo muri Sudani.

Sponsored Ad

Ni hamwe mu hantu henshi hagabwe ibitero mu burasirazuba bwa Leta ya Al Jazira kuva aho umuyobozi mukuru muri RSF uvuka muri iyi leta yiyunze ku Gisirikare cya Leta ya Sudani, ibyatumye haba ibitero byo kwihorera byavanye mu byabo abantu barenga 135.000.

Intambara hagati y’izo ngabo zombi yateje ikibazo gikomeye cy’ubutabazi, yimura abantu barenga miliyoni 11 kandi ishora abandi mu nzara mu gihirimo kwinjiramo ibihugu by’amahanga kandi bigatera ubwoba bw’uko leta ishobora kuzasenyuka.

Mu gihe umubare munini w’abantu bapfuye mu tundi turere twa Jazira bitewe n’amabombe n’amasasu ya RSF, muri Hilaliya abantu barwaye impiswi, ibitaro byaho bitakibasha kubakira nk’uko bitangazwa n’ihuriro ry’abaganga ndetse n’abantu batatu bo muri ako karere.

Icibwa rya network ryakozwe na RSF ryatumye bigorana kumenya impamvu nyayo yateye uru rupfu rw’amayobera nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’u Bwongereza ikomeza ivuga.

Umugabo umwe waganiriye na Reuters yavuze ko batatu mu bagize umuryango we bapfuye bazize iyo ndwara, ariko yaje kubimenya nyuma y’iminsi abandi bamaze guhungira mu gace gafite interineti.

Undi mugabo yavuze ko abifuza kuva muri uwo mujyi wagoswe bagomba kwishyura amafaranga menshi kuri bariyeri za RSF.

Nk’uko abaharanira demokarasi bavuga, kugota umujyi byatangiye ku itariki ya 29 Ukwakira ubwo RSF yagabaga igitero muri uyu mujyi, igahitana abaturage batanu ndetse n’abaturanyi bari mu misigiti itatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa