Sudani y’Epfo: Amacakubiri mu ishyaka SPLM-IO yakuyeho Dr Riek Machar uyiyobora
Yanditswe: Thursday 10, Apr 2025

Ishyaka rikomeye mu gihugu ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Sudani y’Epfo, SPLM-IO, riri mu bibazo nyuma y’uko abagize itsinda ryitandukanyije n’abandi bakuyeho Visi-Perezida wa mbere, Dr. Riek Machar, wari umuyobozi wabo ubu ufungiwe mu rugo, bamusimbuza undi nk’umuyobozi w’ishyaka, nk’uko byatangajwe ku wa Gatatu, itariki ya 9 Mata 2025
Stephen Par Kuol yagizwe umuyobozi w’agateganyo mu cyemezo kitavugwaho rumwe cyafatiwe mu nama yabereye i Juba ku wa Gatatu, cyamaganwe n’abayobozi bakuru b’ishyaka.
Iri tsinda kandi ryagize uwahoze ari minisitiri ushinzwe ibibazo by’igihugu, Lasuba Wango, Umuyobozi w’agatateganyo , mu gihe Agok Makur yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo wa SPLM-IO.
Ikigaragara ni uko abantu batitabiriye iyi nama bari abantu bakomeye muri SPLM-I0 nka Angelina Teny, umugore wa Machar na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka, Regina Joseph Kaba.
Kuba batari bahari byashimangiye amacakubiri akomeye mu ishyaka, aho abayoboke b’indahemuka ba Machar bamaganye iyo nama bavuga ko itemewe kandi ishingiye kuri politiki.
Mu ijambo rye nyuma y’iryo tangazo, Stephen Par yatangaje ihagarikwa ryihuse ry’uwungirije Riek Machar, bwana Oyet Nathaniel Pierino, ubu uri mu buhungiro.
Par yagize ati: “Umuntu wahunze ntashobora gukurikirana ibibazo by’ishyaka kuri Facebook.” Yashimangiye ko icyicaro cya SPLM-IO kiri i Juba, atari ku rubuga rwa interineti.
“Kwirukanwa” ni ingaruka z’imyivumbagatanyo y’imbere mu ishyaka, aho Machar yashyizwe ku ruhande kubera kubuzwa gusohoka, mu byo benshi bavuga ko ari ugufungirwa mu rugo ku mpamvu za politiki.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Oyet nawe yari yasohoye itangazo rihagarika Par n’abandi bakekwaho kuba baragiranye ubufatanye na guverinoma ya Perezida Salva Kiir kugira ngo bahirike Dr. Riek Machar.
Ababikurikiranira hafi bemeza ko uku gushobora kuba ari ko gucikamo kabiri gukomeye kubaye muri SPLM-IO kuva yashingwa mu 2013, kandi bikaba bije mu bihe bikomeye, aho amasezerano y’amahoro yo mu 2018 yahagaritse intambara y’abenegihugu yamaze imyaka 5 asa nk’ari hafi gupfa nyuma y’umwuka mubi wongeye kuzamuka hagati ya Perezida Salva Kiir na Visi Perezida Dr. Riek Machar.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *