Leta ya Sudani yari imaze hafi umwaka yarateye umugongo umuryango wo muri Afurika y’Iburasirazuba no mu Ihembe rya Afurika ugamije iterambere, IGAD yasubiye mu nama zawo mu buryo bw’ibanga, bitanga icyizere ko imaze kugarukira ubuhuza bw’uyu muryango.
Umuryango wa IGAD washatse kunga igice cy’ingabo ziyoboye igihugu n’inyeshyamba za RSF bikurura umwuka mubi hagati y’imande zombi watumye Leta ya Sudani itngaza ko ibaye ihagaritse ibyo kuba muri uyu muryango.
Sudani yashinjaga IGAD gutumira umuyobozi bwa RSF Mohamed Hamdan Dagalo, mbere yo kumusaba guhura n’Umuyobozi Mukuru w’Ingabo za Sudani Abdel Fattah al Burhan unayoboye igihugu.
Kuva muri Mutarama 2024 Sudani ntiyari ikitabira inama n’ibikorwa bya IGAD ariko mu Ukuboza 2024 ubuyobozi bw’ingabo bwohereje intumwa ebyiri mu nama yabereye i Mombasa yigaga ku bibangamiye umutekano mu bihugu byo mu ihembe rya Afurika.
Iyi nama yahuje abayobozi b’umutekano n’abashyira mu bikorwa politike z’ibihugu bigize uyu muryango.
Nation Media yanditse ko umwe mu bayobozi bari muri iyo nama yavuze ko ari byiza ko Sudani iba muri uyu muryango aho kuba hanze yawo.
Yagaragaje ko kwitabira iyi nama bigaragaza ko Sunani yifuza kongera kugira uruhare mu bikorwa bya IGAD no kwemera ko uyu muryango ugira uruhare mu gukemura ibibazo by’ubushyamirane hagati y’igisirikare n’umutwe wa RSF muri Mata 2023.
Ibihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Arabia Saudite, Misiri na Turquie byagerageje kunga impande zombi no gusaba ko imirwano ihagarara ariko ntibyagira icyo bigeraho.
Hashize iminsi mike Amerika na Arabie Saoudite bitangaje ko byatumiye impande zihanganye, RSF yemeza ko izitabira mu gihe Igisirikare cya Sudani cyavuze ko kizemera ibiganiro ari uko RSF yemeye gushyira intwaro hasi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *