Igihugu cya Sudani cyateye utwatsi ubusabe bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kohereza ingabo zawo zitagira aho zibogamiye mu butumwa bwo kurinda umutekano w’abasivili bakuwe mu byabo n’intambara hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa Rapid Support Forces .
Impuguke z’ abashakashatsi b’Umuryango w’Abibumbye zoherejwe muri Sudani zatangaje kuwa Gatanu ushize ko babonye ibikorwa biteye ubwoba bibangamiye uburenganzira bwa muntu bikorwa n’impande zombi zihanganye.
Bavuze ko ibyo babonye bishobora kwitwa ibyaha (...)
Igihugu cya Sudani cyateye utwatsi ubusabe bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kohereza ingabo zawo zitagira aho zibogamiye mu butumwa bwo kurinda umutekano w’abasivili bakuwe mu byabo n’intambara hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa Rapid Support Forces .
Impuguke z’ abashakashatsi b’Umuryango w’Abibumbye zoherejwe muri Sudani zatangaje kuwa Gatanu ushize ko babonye ibikorwa biteye ubwoba bibangamiye uburenganzira bwa muntu bikorwa n’impande zombi zihanganye.
Bavuze ko ibyo babonye bishobora kwitwa ibyaha by’intambara cyangwa ibyaha byibasiye inyoko muntu, basaba ko nta kuzuyaza Umuryango w’Abibumnye ukwiriye kohereza umutwe w’ingabo zidafite aho zibogamiye zishinzwe kurinda abasivili.
Nyamara, mu itangazo ryayo kuri uyu wa Gatandatu ushize, Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ya Sudani yavuze ko Guverinema ya Sudani yanze ku bidasubirwaho ibyasabwe n’intumwa z’Umuryango w’Abibumbye.
Iri tangazo ryise Komisiyo ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu mu Muryango w’Abibumbye “urwego rwa politiki kandi rutemewe n’amategeko” rivuga ko ibyasabwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye “biciye ukubiri n’inshingano zawo”.
Kuri Sudani, Komisiyo ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu y’Umuryango w’Abibumbye yagombye gushyigikira imbaraga z’igihugu aho kuzana urundi ruhande mu kibazo gihari. Yamaganye kandi ubusabe bw’itsinda ry’impuguke zisaba ko yakomanyirizwa mu bijyanye no kugura intwaro.
Impuguke z’umuryango w’Abibumbye zavuze ko abasivili bagera kuri miliyoni umunani muri Sudani bakuwe mu byabo, abandi bagera kuri miliyoni ebyiri bagahungira mu bihugu bituranye na Sudani.
Abantu barenga miliyoni 25, icya kabiri cy’abatuye igihugu bafite ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa cyarushijeho gufata intera kuva intambara yatangira muri Mata 2023, hagati y’Ingabo za Leta iyobowe na Gen. Abdel Fattah al-Burhan, n’inyeshyamba za Rapid Support Forces ziyobowe na Gen. Mohamed Hamdan Dagalo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *