skol
fortebet

Syria: Abarenga 70 baguye mu mirwano bahanganyemo n’abashyigikiye Perezida Assad

Yanditswe: Friday 07, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe w’ubuyobozi bushya bwa Syria winjiye mu mirwano ikomeye yaguyemo abarenga 70, bahanganyemo n’abashyigikiye uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu Bashir Al-Assad wagihunze mu Ukuboza umwaka ushize.

Sponsored Ad

Kuva izo nyeshyamba zahirika ubutegetsi bwa Assad zigashyiraho Guverinoma y’inzibacyuho ya Kisilamu hadutse imvururu n’urugomo mu murwa mukuru Damascus no mu nkengero.

Imirwano yatangiriye mu mijyi ya Latakia na Tartous hashyizweho isaha ntarengwa yo gutahiraho mu gihe ingabo za Leta ziri mu bikorwa byo gucungira umutekano abaturage.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko hagaragaye amashusho yerekana ibisasu biremereye byitura mu bice by’aho bitandukanye.

Ejo ku wa Kane, Ibiro ntaramakuru bya Syria byatangaje ko abarwanyi biyunze kuri guverinoma bishe abagera kuri 70 bahoze mu ngabo zari ku butegetsi ku ngoma ya Assad, mu gihe abarenga 25 bafatiwe i Jableh.

Hari amakuru avuga ko habaye indi mirwano mu mijyi ya Homs na Aleppo.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo muri Syria, Colonel Hassan Abdul Ghani, yaburiye abayoboke ba Assad barwanira muri Latakia abibutsa ko hari bene wabo bamanitse amaboko, na bo bakwiye kuyoboka iyo nzira.

Ati: “Ibihumbi n’ibihumbi bamanitse amaboko basubizwa mu miryango yabo, mu gihe abandi batsimbaraye bahitamo gupfa barengera abicanyi n’abagizi ba nabi. Amahitamo arasobanutse murashyira intwaro hasi cyangwa muhure n’ibyo mwahisemo.”

Kuva hajyaho Perezida w’inzibacyuho, Ahmed Al-Sharaa aka karere kiganjemo abashyigikiye Assad kakunze kwibasirwa n’imirwano ndetse Abayisilamu bo mu bwoko bwa ‘Alawite’ ari nabwo Assad abarizwamo bavuga ko bari kwibasirwa cyane.

Bagaragaje ko bakorewe ihohoterwa kuva yava ku butegetsi cyane cyane abatuye Homs na Latakia.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yabwiye itangazamakuru ko Guverinoma nshya yiyemeje gusenya ububiko bw’intwaro z’ubumara zakoreshejwe ku ngoma ya Assad.

Gusa Guverinoma ye yahakanye ko itigeze ikoresha intwaro z’ubumara mu ntambara nubwo ibishinjwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa