Amakuru
Syria: Perezida Assad ari guhigwa bukware n’inyeshyamba zafashe ubutegetsi
Yanditswe: Sunday 08, Dec 2024

Inyeshyamba za HTS zafashe ubutegetsi muri Syria, zatangiye igikorwa cyo guhiga bukware Perezida Bashar al-Assad, nubwo bivugwa ko yahunze igihugu.
Inyeshyamba mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru nyuma yo gufata ubutegetsi, zahase ibibazo abayobozi bakuru mu gisirikare cya Syria n’abandi bashinzwe ubutasi, bashobora kuba bazi amakuru y’aho Assad aherereye.
Nyuma yo gufata umurwa mukuru Damascus, inyeshyamba zatangaje ko Assad yahunze uwo mujyi, gusa ntizatangaza niba yagiye hanze y’igihugu cyangwa yahungiye mu bindi bice by’igihugu.
Kuva inyeshyamba zafata Damascus, nta wongeye guca iryera cyangwa kumva aho Perezida Assad aherereye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *