skol
fortebet

Tanzania: Abagabo batatu bakatiwe igihano cy’urupfu

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Sunday 19, Apr 2026

Tanzania: Abagabo batatu bakatiwe igihano cy'urupfu

Sponsored Ad

skol

Urukiko rw’Ubujurire ruherereye i Mbeya muri Tanzania rwemeje igihano cy’urupfu cyari cyahawe abagabo batatu bahamijwe icyaha cyo kwica umukozi ushinzwe gutanga inguzanyo mu kigo cy’imari iciriritse.

Iki cyaha cyo kwica uyu mukozi cyabaye ku wa 30 Kamena 2017 mu gace ka Isanga muri Mbeya.

Abo bagabo bahamijwe icyaha barimo Alex Mwakimbwala, Elias Mushi uzwi nka Mangi na Gidioni Ntulo uzwi nka Mwankinga. Bahamijwe kwica uwitwa Victoria Manase, umugore w’imyaka 32 wakoraga mu kigo cy’imari iciriritse cya BRAC.

Ibi byabaye mu gihe Victoria Manase yari mu kazi ke ko gukusanya amafaranga y’inguzanyo ndetse no kwigisha abakiliya babo imicungire y’imari.

Nyuma yo kurangiza akazi ke, Victoria yinjiye mu modoka atazi ko hari abagabo bateguye umugambi wo kumugirira nabi bamukurikiye. Mu rugendo, umwe muri bo yaramunize, abandi bamwambura amafaranga yari yakusanyije ndetse na telefone.

Nyuma yo kumwica, abo bagabo bajugunye umurambo we hafi y’irimbi rya Isyesye, bahita bahunga.

Mu iperereza ryakozwe hakoreshejwe uburyo bukoreshwa mu gukurikirana ibyaha bikorerwa kuri internet, babasha kubona ahari telefone ye yibwe.

Ibi byatumye inzego z’umutekano zibasha kumenya abakekwaho icyaha, maze Mwakimbwala atabwa muri yombi bwa mbere.

Mu ibazwa, yaje kwemeza ko yakoze icyo cyaha ndetse agaragaza abandi babiri bari kumwe na we. Mushi na Ntulo nabo bafashwe nyuma bemera uruhare rwabo mu kwica Victoria, nubwo nyuma bavuze ko babihatiwe.

Mu mwaka wa 2022, Urukiko Rukuru rwa Mbeya rwabakatiye igihano cy’urupfu. Abo bagabo bajuririye icyo cyemezo bavuga ko nta batangabuhamya babonye icyaha gikorwa, kandi ko ibyo bemeye byaturutse ku gahato.

Urukiko rw’Ubujurire rwanze ubujurire bwabo, ruvuga ko ibimenyetso byatanzwe birimo iby’iperereza, ibyabonywe n’abatangabuhamya n’ibindi bimenyetso bifatika bihagije.

Urukiko rwemeje ko igihano cy’urupfu bahawe kigumaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa