skol

Tanzania: Abanya-Kenya icyenda batawe muri yombi bakekwaho gucuruza abantu

Yanditswe: Friday 17, Apr 2026

featured-image

Leta ya Tanzania yataye muri yombi Abanya-Kenya icyenda bakora mu bwato bwitwa FV Sea Mfalme bukoreshwa mu burobyi, bakekwaho ibyaha byo gucuruza abantu.

Ubwato bw’aba bantu bwafatiwe muri Kilwa muri Tanzania ku wa 30 Werurwe 2026 ndetse n’ubu ni ho bakiri.

Ubuyobozi bwa Tanzania ntibwatangaje niba hari abantu bahari bacurujwe.

Nation yanditse ko ubu bwato bwaturutse muri Kenya burimo abantu bo mu bihugu bitandukanye barimo abagore 10, umwana umwe n’abagabo 50.

Abanya-Kenya icyenda ni bo bakomeje gufungwa ndetse bari gukorwaho iperereza.

Abo mu miryango yabo basabye Leta ya Kenya kugira icyo ikora kuko bafunzwe hakaba hagiye gushira ukwezi bataraburanishwa kandi ari bo bakeshaga imibereho.

Ubwato bwafashwe buzwi nka FV Sea Mfalme bwakozwe mu 1988, bwanditse muri Kenya.

Urwego rwa Kenya rushinzwe ingendo zo mu Mazi, ku wa 16 Mata 2026 rwatangaje ko rwamenye ikibazo cy’ubwato bwo muri iki gihugu bwafungiwe muri Tanzania kandi ko bari kugikurikirana.

Umuyobozi wa KMA, Omae Nyarandi yavuze ko bari gukorana n’inzego bireba muri Kenya na Tanzania ngo bamenye uko byagenze kuri ubwo bwato bwafashwe.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’abarobyi muri Kenya, Atie Ramadhan yavuze ko mu kibazo nk’icyo haba hakenewe imbaraga za Leta, ndetse ko kuba Leta ntacyo ibitangazaho bituma ba nyir’abantu bafunzwe barushaho kugira agahinda.

Ati “Ndasaba Leta gukora ibishoboka byose akozi bo mu bwato bakagaruka amahoro. Niba hari uwakoze icyaha amategeko akwiye kubahirizwa.”

Yasabye ko urwego rushinzwe ingendo zo mu mazi rwakurikirana abafite ubwato bagakurikiza amategeko y’umurimo kuko ibyabaye ari igisebo kuri Kenya iri mu rugamba rwo guteza imbere ubwikorezi bwo mu mazi, habungabungwa imikoreshereze myiza y’amazi y’inyanja.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa