Tanzania: Tundu Lisu yagaragaje ko hari abashaka guteza umwuka mubi mu ishyaka CHADEMA
Yanditswe: Thursday 19, Dec 2024

Visi Perezida w’ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania, Tundu Lisu, yagaragaje ko hari abashaka guteza umwiryane mu bayobozi bakuru baryo.
Lisu yasobanuye ko mu gihe ashaka kwiyamamariza umwanya w’Umuyobozi Mukuru w’iri shyaka, hari abari kugerageza kumugonganisha na Freeman Mbowe usanzwe ariyobora.
Yagize ati “Nahamagawe n’umuntu ukomeye mu gihugu, angira inama yo kongera abashinzwe umutekano wanjye kandi ngakomeza kwigengesera cyane.”
Uyu munyapolitiki yasobanuriye Clouds Media ko uyu muntu yamubwiye ko yasabwe gukurikirana iki kibazo kuko ngo hari umugambi mubi wo guteza igihugu ibibazo bikomeye.
Lissu yatangaje ko icyo aba bantu bashaka kumugabaho igitero, hanyuma bakabeshyera Mbowe ko ari we ukiri inyuma kugira ngo batangire guhangana.
Ati “Bashaka kunyangiza, hanyuma bakabigereka kuri Chairman Mbowe. Nasabwe gukora ibishoboka byose kugira ngo mbikumire.”
Umuyobozi wa Polisi muri Dar es Salaam, Jumanne Muliro, yatangaje ko hakenewe iperereza ryimbitse kugira ngo harebwe niba koko ibyo Lissu yavuze ari byo. Yibukije ko uru rwego rufite inshingano yo kurinda abaturage bose n’imitungo yabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *