Tanzania, Uganda na RDC mu bihugu ababikomokamo bashobora kubuzwa kwinjira muri Amerika
Yanditswe: Monday 16, Jun 2025

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ari kwiga ku buryo bwo kwagura ingamba zo kubuza abaturage bo mu bihugu bitandukanye kwinjira muri Amerika, aho ashobora gushyiraho ibihano ku bo mu bindi 36 byiyongera ku byari bisanzwe bikumiriwe.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Trump yasinye iteka ribuza abaturage bo mu bihugu 12 kwinjira muri Amerika, avuga ko icyo cyemezo kigamije kurinda Amerika "abakora ibikorwa by’iterabwoba baturuka mu mahanga" n’ibindi bikorwa bibangamiye umutekano.
Inyandiko y’ibanga yasinywe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yagaragaje impungenge ku bindi bihugu bishobora guturukamo abantu babangamira umutekano wa Amerika.
Ivuga ko hari ibindi bihugu 36 ifiteho impungenge bishobora gutangwaho igitekerezo cy’uko byafungirwa mu minsi 60 iri imbere.
Impamvu zituma Amerika ifite impungenge, nk’uko bivugwa muri iyo nyandiko, zirimo kuba bimwe muri ibyo bihugu bifite ubuyobozi budakorana neza na Amerika mu gutanga ibyangombwa by’ukuri bigaragaza umuntu uwo ari we. Indi mpamvu ni ukutizera umutekano w’impapuro z’inzira (passports) z’ibyo bihugu.
Hari n’ibihugu bivugwa ko bitagaragaje umuhate mu gufasha Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gutaha ku ngufu kw’abaturage babyo bahawe amabwiriza yo gusubira iwabo bari muri Amerika. Hari n’ibihugu bifite abaturage barengeje igihe bagombaga kumara muri Amerika bigendanye na Visa zabo.
Izindi mpamvu zirimo ibihugu bifite abaturage bagaragaweho ibikorwa by’iterabwoba muri Amerika, cyangwa ibikorwa byo kubiba urwango no kwanga Amerika.
Ibihugu bishobora guhagarikirwa cyangwa gushyirirwaho amananiza mu buryo bwo kwinjira muri Amerika mu gihe bitakemuye izo mpungenge mu minsi 60 ni: Angola, Antigua na Barbuda, Bénin, Bhutan, Burkina Faso, Cap-Vert, Cambodia, Cameroon, Côte d’Ivoire, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Djibouti, Dominica, Ethiopie, Misiri, Gabon, Gambie, Ghana, Kyrgyzstan, Liberia, Malawi, Mauritania, Niger, Nigerie, Saint Kitts and Nevis, Saint Lucia, São Tomé et Príncipe, Senegal, Sudan y’Epfo, Syrie, Tanzanie, Tonga, Tuvalu, Uganda, Vanuatu, Zambie na Zimbabwe.
Ibyo bihugu byiyongera kuri 12 biherutse guhagarikirwa kwinjira muri Amerika aribyo Afghanistan, Myanmar, Tchad, Repubulika ya Congo, Guinée équatoriale, Eritrea, Haiti, Iran, Libya, Somalia, Sudan na Yemen.
Amerika ikomeje gukaza uburyo abantu babona Visa zayo
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *