Tanzania: Umushara fatizo wagejejwe ku arenga ibihumbi 260 Frw
Yanditswe: Friday 02, May 2025

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yatangaje ko umushahara fatizo ku bakozi ba Leta yawuzamuyeho 35,1%, ugera ku mashilingi ibihumbi 500 (arenga gato ibihumbi 260Frw).
Perezida Suluhu yavuze ko iki cyemezo yagifashe nyuma yo kubona ko ubukungu bwa Tanzania bugenda buzamuka kandi bigizwemo uruhare n’abakozi.
Ni ingingo yagarutseho ku wa Kane tariki 1 Gicurasi 2025, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo.
Ati “Mu guha agaciro akazi gakomeye mukora n’ubwitange bwanyu mu guteza imbere igihugu, ndetse no mu gihe tuba twabasabye gufunga umukanda, ntewe ishema no gutangaza ko Guverinoma izazamura umushahara fatizo ku bakozi ba Leta ku kigero cya 35,1%.”
Muri Tanzania umushahara fatizo wari usanzwe ari amashilingi ibihumbi 370.
Biteganyijwe ko uyu mushahara fatizo mushya uzatangira gushyirwa mu bikorwa muri Nyakanga 2025.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *