skol
fortebet

Tanzania: Uwihaye Imana Arashinjwa Ibyaha 178

Yanditswe: Thursday 08, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukozi w’Imana muri kiliziya gatorika padiri Karoli Mganga yageze imbere y’ubutabera asanga aregwa ibyaha 178 birimo n’icyo kuyobora umutwe w’amabandi.
Uwari padiri wa kiliziya gatorika ya Bunda muri Tanzaniya n’umucungamutungo wayo bitabye ubutabera ku wa kabiri tariki ya 6 Kanama 2024, basanga baregwa ibyaha 178.
Padiri Karoli Mganga wahoze ari Padiri kuri kiriziya gaturika ya Bunda mu ntara ya Mara, ndetse n’uwari umucungamutungo we Gerald Mgendigendi, bitabye ubutabera maze bamenyeshwa ko (...)

Sponsored Ad

Umukozi w’Imana muri kiliziya gatorika padiri Karoli Mganga yageze imbere y’ubutabera asanga aregwa ibyaha 178 birimo n’icyo kuyobora umutwe w’amabandi.

Uwari padiri wa kiliziya gatorika ya Bunda muri Tanzaniya n’umucungamutungo wayo bitabye ubutabera ku wa kabiri tariki ya 6 Kanama 2024, basanga baregwa ibyaha 178.

Padiri Karoli Mganga wahoze ari Padiri kuri kiriziya gaturika ya Bunda mu ntara ya Mara, ndetse n’uwari umucungamutungo we Gerald Mgendigendi, bitabye ubutabera maze bamenyeshwa ko bakurikiranyweho ibyaha 178 birimo no gukorana bya Hafi n’umutwe w’amabandi.

Bivugwa ko muri ibyo byaha byose baregwa birimo icyaha cyo guhimba inyandiko, icyaha cy’ubujura ndeste n’icyaha cyo kuyobora umutwe w’amabandi ndetse n’ibindi byaha babwiwe ko bazabimenyeshwa ubwo urubanza ruzaba rutangiye kuburanishwa.

Mu byaha baregwa Kandi bivugwa ko harimo n’icyubujura aho ngo bibye Miriyari 7 z’amashilingi ubwo bari abayobozi kuri iyo kiriziya, ndetse baniba Amadorari y’amerika ibihimbi 100 hamwe n’amayero ibihumbi 2000.

Biteganyijwe ko abo bagabo urubanza rwabo ruzatangira tariki ya 20 Kanama 2024, arinabwo bazamenyeshwa ibyaha byose bakurikiranweho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa