skol

Tanzania yahagaritse kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge kubera imyigaragambyo yabaye

Yanditswe: Tuesday 25, Nov 2025

featured-image

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yahagaritse ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge bwa Tanzania ku nshuro ya 64, ategeka ko amafaranga yari agenewe icyo gikorwa yerekezwa mu gusana ibyangijwe n’imyigaragambyo iherutse kuba.

Kuva ku itariki 29 Nzeri kugeza ku wa 4 Ukwakira muri Tanzania habaye imyigaragambyo ahanini bitewe no kutishimira uburyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi babujijwe kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu.

Ni amatora yegukanywe na Samia Suluhu Hassan wari usanzwe uyobora icyo gihugu, gusa abasesenguzi muri politiki bagaragaza ko agiye kurwana urugamba rukomeye rwo gusubiza igihugu ku murongo mu ngeri zinyuranye.

Ikinyamakuru The Citizen cyatangaje ko Perezida wa Tanzania yafashe umwanzuro wo guhagarika ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge, ahubwo amafaranga byari kuzatwara akayerekeza mu gusana ibikorwaremezo byangiritse mu myigaragambyo.

Byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Mwigulu Nchemba ku wa 24 Ugushyingo 2025 ubwo yari mu Karere ka Ubungo mu Mujyi wa Dar es Salaam ageza ijambo ku baturage nyuma yo kugenzura ibikorwa byo gusana umuhanda wa Kimara–Mbezi.

Ati “Ku itariki 9 Ukuboza 2025 nta birori biteganyijwe. Amafaranga yari kuzakoreshwa muri ibyo birori Perezida Samia yategetse ko yerekezwa mu gusana ibikorwaremezo byangiritse.”

Minisitiri w’Intebe Mwigulu yaboneyeho gusaba inzego zose bireba kwitegura mbere ko uwo munsi utakibaye, bagatangira kwererekeza amafaranga wari wagenewe muri ibyo bikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa