skol

Tariki 27 Mata 1994: Intumwa za Leta yakoraga Jenoside zakiriwe i Paris

Yanditswe: Monday 27, Apr 2026

featured-image

Tariki ya 27 Mata mu 1994, ni umunsi wa 21 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 116 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Kuri iyi tariki nibwo intumwa za Leta y’abatabazi yari iri gukora Jenoside zakiriwe n’ubutegetsi bw’u Bufaransa i Paris, hirengagijwe ubuzima bw’Abatutsi ibihumbi bari bamaze kwicwa.

U Bufaransa ni cyo gihugu cyonyine cyakomeje gukorana na Leta y’abicanyi n’ubwo byari byaragaragaye ko iyo Leta yarimo ikora Jenoside.

Tariki ya 27 Mata 1994, intumwa ebyiri za leta yari ikomeje gutsemba Abatutsi ari zo Jérôme Bicamumpaka na Jean Bosco Barayagwiza, bakiriwe i Paris muri Elysée na Matignon, mu gihe Amerika n’u Bubiligi banze kubaha viza.

Bagiranye ibiganiro n’abategetsi b’Abafaransa barimo Minisitiri w’intebe Edouard Balladur, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Alain Juppe na Bruno Delaye, wategekaga Ibiro bishinzwe Afurika mu biro bya perezida wa Repubulika.

Barayagwiza, icyo gihe yari Umuyobozi mukuru ushinzwe ubutegetsi n’imari muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga, akaba no muri komite nyobozi ya CDR. Yari umwe mu bashinze RTLM, igikoresho gikomeye cyahembereye jenoside. Bicamumpaka yari muri MDR power, akaba na minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Leta y’abicanyi.

Bicamumpaka yari umuhezanguni utaratinye kuvugira mu kanama k’umuryango w’abibumbye amagambo yuzuye urwango avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari ngombwa.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yokeje igitutu Ubufaransa, igaragaza ko bitumvikana ukuntu Ubufaransa bwakwakira abantu bafite amaraso mu biganza, busobanura ko bakiriye izo ntumwa z’u Rwanda kugira ngo bakomeze kugirana ibiganiro n’impande zombi. Nyuma baje kuvuga ko rwari uruzinduko rwihariye (“private visit”).

U Bufaransa bwari buzi neza abo baganiraga abo aribo, n’inkunga ya politiki bagombaga kubaha kugira ngo Jenoside ikomeze.

Abatutsi bakomeje kwicwa mu bice bitandukanye by’igihugu

Abatutsi biciwe i Gikonko, ubu ni mu karere ka Gisagara . Kuri iyi tariki Abatutsi batangiye gukusanyirizwa kuri Komine, baturutse mu makomine Rusatira, Ruhashya, Shyanda, Mbazi, basanga aba Mugusa.

Hiciwe abarenga 25,000. Mu kubakusanya abakonseye bafashe indangururamajwi bahamagarira abatutsi bose kujya mu kibuga cy’umupira. Kubakusanya byafashe nk’iminsi ibiri yose, ubundi abasirikare bakabarasa bahagaze hejuru y’ikibuga, abicanyi bitwaje intwaro gakondo bagose hagira uhunga isasu akabagwamo.

Kuri iyi tariki Abatutsi biciwe ku musozi wa Nyamure mu murenge wa Muyira, akarere ka Nyanza.

Umusozi wa Nyamure wari uherereye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, komine Ntyazo, Segiteri ya Nyamure muri selire ya Gatare. Ubu ni mu karere ka Nyanza, umurenge wa Muyira, akagali ka Nyamure mu mudugudu wa Gatare.

Muri rusange ku musozi wa Nyamure hiciwe abatutsi 22,378, imirambo yabo bayisize ku gasozi kubera ko yari myinshi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa