skol

Tariki ya 23 Mata 1994: Umunsi Abatutsi bishwe bakajugunywa mu cyuzi cya Nyamagana

Yanditswe: Thursday 23, Apr 2026

featured-image

Tariki ya 23 Mata mu 1994, ni umunsi wa 17 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 113 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Mu gihe Jenoside yari irimbanyije, ingabo za RPA zatangaje ko zihagaritse imirwano kugira ngo zirebe ko ubwicanyi bwahagarara ariko icyo cyemezo giteshwa agaciro na Leta yakoraga Jenoside.

Kugeza kuri iyi tariki mu gihugu cyose hari hashyizwe za bariyeri zicirwagaho Abatutsi, bikaba byari bitangiye kugaragara ko ahicirwaga Abatutsi ari muri za kiliziya n’insengero, ibigo nderabuzima, ibiro bya Komini, ibibuga by’imipira, amasoko n’amashuri.

Mu gihe gito, muri perefegitura zo mu majyepfo y’Igihugu (Butare, Gikongoro na Cyangugu) hari hamaze kwicwa Abatutsi benshi cyane. Perefegitura zo mu majyaruguru, Byumba, Ruhengeri, Gisenyi zari zararangije kurimbura Abatutsi mu cyumweru cya mbere nyuma ya 7 Mata 1994.

Mu gihe cya Jenoside, Abatutsi benshi bari baturutse muri perefegitura ya Gikongoro cyane cyane muri komine za Rukondo na Kinyamakara bahungiye i Nyanza kuko bari bizeye kurindwa kubera ko hatakozwe cyane ubwicanyi guhera 1959. Bamwe mu bari barokotse kuri Paruwasi ya Kaduha nabo bahungiye i Nyanza.

Mu gihe bari bageze ku cyuzi cya Nyamagana bahasanze bariyeri ikomeye cyane. Bababwiye ko batagomba kugira ubwoba kubera ko bageze mu maboko y’ubuyobozi ariko yari amayeri yo kubegeranya kuko nyuma yaho barishwe bakoresheje imbunda, imihoro, amahiri n’ibindi.

Tarikiya 23 Mata 1994 I Kabuye mu cyahoze ari Komini Ndora, perefegitura ya Butare hari hahungiye Abatutsi benshi bamwe baturutse muri Nyaruguru, bakorewe ubwicanyi ndengakamere.

Kuri iyi tariki, Abatutsi bo mu cyahoze ari Segiteri Rwaniro bishwe umugenda.

Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Musange barishwe bose ni mu gihe Abatutsi bari batuye mu cyahoze ari Komini Musambira biciwe ku musozi wa Bitsibo, ubu ni mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi.

Ubwicanyi ku musozi wa Bitsibo bwatangiye ku buryo bweruye tariki 20 Mata 1994, nibwo Abatutsi batangiye guhungira ahantu hatandukanye mu bihuru, mu baturanyi, abandi bajyanwa kuri komine Musambira n’abayobozi ba komine Musambira kugira ngo bicirweyo.

Uwo munsi kandi mu masaha ya saa yine z’igitondo nibwo interahamwe nyinshi n’abasirikare bishe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Musange, superefegitura ya Kaduha muri perefegitura ya Gikongoro.

Jenoside yakorewe Abatutsi yakomeje gukorwa mu gihugu cyose, iyobowe na Leta y’abicanyi, abakuru b’amashyaka bari muri HUTU-POWER, abasirikare bakuru, imitwe y’abicanyi y’Interahamwe n’impuzamugambi.

Bamwe mu bategetsi ku rwego rwa komini, Segiteri na Serire bagize uruhare rukomeye mu gukangurira abaturage kwitabira Jenoside, bityo abatarishe, bararebereye, abake bagira abo bakiza.

Mu bindi byaranze iyi tariki mu 2019 ni bwo Umutwe wa MRCD wa Paul Rusesabagina wigambye ko igisirikare cya FLN kiwushamikiyeho cyamaze kugera mu ishyamba rya Nyungwe, aho Abanyarwanda batakarije ubuzima abandi bakahavana ubumuga.

Kuri iyi tariki kandi 1980 Major Lizinde yatawe muri yombi ashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa