skol

Tariki ya 28 Mata 1994: Umunsi abajenosideri bitwikira Dipolomasi ngo ibyaha byabo bitamenyekana

Yanditswe: Tuesday 28, Apr 2026

featured-image

Tariki ya 27 Mata mu 1994, ni umunsi wa 22 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 118 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Kuri iyi tariki ibihumbi by’Abatutsi biciwe muri Isar Songa Huye, ku musozi wa Rwamatamu ku Kibuye n’ahandi.

Uyu munsi kandi abajenosideri bitwikiriye Dipolomasi ngo ibyaha byabo bitamenyekana, aho baciye umuvuno wo gukoresha dipolomasi igamije kuyobya uburari ku cyaha cya Jenoside yari iri gukorera Abatutsi.

Uwo munsi i Paris mu Bufaransa, Jérôme Bicamumpaka wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Leta y’abicanyi yahaye ikiganiro abanyamakuru, akomeza ibinyoma bya Leta yari ahagarariye avuga ko “nta bwicanyi buhari mu Rwanda” kandi ko imibare yavugwaga y’Abatutsi barenga ibihumbi 100 bari bamaze kwicwa “ari ukubeshya”.

Uwo munsi Col Théoneste Bagosora yamenyesheje abasirikare bakuru ko igikwiye ari ukongera ingufu muri dipolomasi kugira ngo ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi ntibumenyekane, ndetse banashake uko babwikuraho.

Uwo munsi kandi ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta ikora ibikorwa byo kurwanya ubukene (OXFAM), yasohoye itangazo ryamagana Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda ariko ntacyo byatanze.

Kuri iyi tariki Abatutsi bakomeje kwicwa urw’agashinyaguro mu bice bitandukanye by’igihugu.

Abatutsi biciwe ku musozi wa Kizenga, Rwamatamu no ku Kivu, Kibuye.

Mu 1994 Abatutsi bo mu cyahoze ari Komine Rwamatamu (mu Mirenge ya Gihombo na Mahembe) bari bahaturiye bariyegeranyije bahungira ku musozi wa Kizenga.

Kuwa 28 Mata 1994 nibwo igitero cyari kiyobowe na Obed Ruzindana n’interahamwe zo ku Mugonero, hamwe n’interahamwe za Yusufu zari zatabajwe na Ruzindana ndetse n’Intagorwa z’Abahutu zo ku Mugonero zazamutse uwo musozi zirabica kuko zari zifite imbunda na za gerenade. Ababashije kurokoka benshi bamanutse bagana ku Kivu cya Mugonero basanga amato Interahamwe zayahishe nabo zirabica.

Kuri iyi tariki Abatutsi basaga ibihumbi 40 biciwe kuri ISAR Songa i Huye

Abasirikare ba Leta hamwe n’abajandarume b’i Nyanza boherejwe na François-Xavier Birikunzira aho bakusanyirije Abatutsi i Songa bababwira ngo nibanga kuhajya babanza kurya inka zabo nyuma barabica.

Ubwicanyi bw’i Songa bwayobowe na Burugumesitiri Nyawenda Esdron, afatanyije na Nkusi Augustin wari diregiteri w’umushinga w’ubuhinzi bw’umuceri. Aba bombi ubu ngubu bahungiye mu Bubiligi.

Col Théoneste Bagosora yamenyesheje abasirikare bakuru ko igikwiye ari ukongera ingufu muri diplomasi kugira ngo ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi ntibumenyekane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa