skol
fortebet

Taylor Swift na Travis Kelce bagiye gukora ubukwe buzafungisha imihanda i New York

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Friday 26, Jun 2026

 Taylor Swift na Travis Kelce bagiye gukora ubukwe buzafungisha imihanda i New York

Sponsored Ad

skol

Ubuyobozi bw’Umujyi wa New York bwatangaje ko hari imihanda imwe n’imwe izafungwa mu rwego rwo korohereza imyiteguro n’ikorwa ry’ubukwe bw’umuhanzi Taylor Swift n’umukinnyi wa ruhago nyafurika Travis Kelce, buteganyijwe kuba ku wa 3 Nyakanga 2026.

Iyi mihanda izafungwa kuva ku wa 2 kugeza ku wa 4 Nyakanga, nyuma y’uko ibiro bishinzwe gutanga impushya zo gukorera ibikorwa ku mihanda mu Mujyi wa New York byakiriye ubusabe bwo korohereza iki gikorwa.

Amakuru agaragaza ko ubusabe bwatanzwe na sosiyete Winick Productions, iri gufasha mu gutegura ibi birori byitezwe n’abatari bake.

Ubukwe buzabera mu nyubako ya Madison Square Garden, imwe mu zikomeye zakira ibitaramo n’ibirori bikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Hanze yayo hazubakwa ihema rinini rizakira abantu bari hagati ya 500 na 1,000 bazitabira ibirori byo hanze.

Amakuru kandi avuga ko bamwe mu bakinnyi bakinana na Travis Kelce mu ikipe ya Kansas City Chiefs bamaze gukodesha ibyumba muri hoteli New York Marriott Marquis, iherereye hafi y’aho ubukwe buzabera.

Mu byamamare bitegerejwe muri ibi birori harimo Zoë Kravitz, Suki Waterhouse, Karlie Kloss, Ed Sheeran, abagize itsinda Haim, Gigi Hadid na Selena Gomez.

Ibi birori biri gutunganywa na Mark Seed, umwe mu bategura ibirori by’ibyamamare bazwi muri New York na Los Angeles. Biteganyijwe ko bizabera mu nyubako ishobora kwakira abantu bagera ku 20,000 bicaye neza, ibintu bituma ubu bukwe bufatwa nk’imwe mu mihango ikomeye yitezwe mu myidagaduro no muri siporo muri uyu mwaka.

Ubukwe bwa Taylor Swift na Travis Kelce buzabera mu nyubako ya Madison Square Garden

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa