Tchad yasheshe amasezerano ya gisirikare yari ifitanye n’u Bufaransa
Yanditswe: Friday 29, Nov 2024

Igihugu cya Tchad ku wa Kane tariki ya 28 Ugushyingo cyatangaje ko cyashyize iherezo ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare cyari kimaze igihe gifitanye n’u Bufaransa.
Tchad yemeje ayo makuru biciye mu itangazo ryasohowe na Minisiteri yayo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, nyuma y’uruzinduko rw’akazi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot yagiriye i Ndjamena.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tchad, Abderaman Koulamallah, mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Facebook yavuze ko "Guverinoma ya Repubulika ya Tchad iramenyesha abantu ishyira ku iherezo ryayo amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yari yarasinyanye na Repubulika y’u Bufaransa."
U Bufaransa ntacyo buravuga ku byatangajwe na Tchad.
Icyakora Umukuru wa dipolomasi y’iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika yabwiye Ibiro Ntaramakuru AFP by’Abafaransa ko kuba ariya masezerano yasheshwe bitavuze ko igihugu cye cyaciye umubano n’u Bufaransa nk’uko ibihugu nka Niger na Mali.
Yunzemo ati: "Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’isesengura ryimbitse, kigaragaza impinduka mu mateka. Mu byukuri, nyuma yimyaka 66 ishize Repubulika ya Tchad ibayeho, igihe kirageze ngo Tchad ishimangire ubusugire bwayo byuzuye, kandi isobanure ubufatanye bwayo bufatika hakurikijwe ibyihutirwa ku gihugu".
Ni Koulamallah washimangiriye mu kiganiro n’itangazamakuru ko "Tchad yarakuze", bityo ko igihe kigeze ngo ibungabunge ubusugire bwayo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *