skol
fortebet

Tchad yihimuye kuri Trump wakumiriye abaturage bayo muri Amerika

Yanditswe: Friday 06, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Tchad, Maréchal Mahamat Idris Déby Itno, yafashe icyemezo cyo gukumira Abanyamerika bashaka kujya mu gihugu cye mu rwego rwo kwihimura kuri Donald Trump.

Sponsored Ad

Tariki ya 4 Kamena 2025, Trump yashyize umukono ku iteka rikumira abanyamahanga baturuka mu bihugu 12 birimo birindwi byo muri Afurika nka Tchad, Repubulika ya Congo, Libya, Somalia, Guinée Equatorial na Sudan.

Trump yasobanuye ko yafashe iki cyemezo mu kubungabunga umutekano wa Amerika, kuko ngo byagaragaye ko abanyamahanga badafite ibyangombwa ari bo bakora ubugizi bwa nabi nk’igitero cyagabwe muri Boulder muri Colorado mu minsi ishize.

Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko mu bihugu yafatiye iki cyemezo harimo ibifite abantu benshi muri Amerika badafite ibyangombwa, cyane cyane abafite visa zacyuye igihe, ibyanze kubakira ndetse n’ibikorerwamo iterabwoba.

Perezida Mahamat yasubije ati “Nasabye Guverinoma gufata icyemezo kijyanye n’ihame ryo kwihimura, igahagarika guha Abanyamerika visa.”

Uyu musirikare akaba n’Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko Tchad idakize nk’inshuti za Amerika zirimo Qatar, ariko ko ifite inshingano yo kubungabunga agaciro n’ishema ryayo.

Ati “Tchad nta ndege ifite zo gutanga, nta miliyari z’Amadolari ifite zo gutanga ariko ifite agaciro n’ishema.”

Hari ibindi bihugu birindwi birimo u Burundi, Sierra Leone na Togo na byo byafatiwe icyemezo kijya kumera nk’iki. Ababiturukamo bambuwe uburenganzira bwo gusaba visa zishingiye kuri porogaramu nyinshi za Amerika.

Mu bihugu Trump yafatiye iki cyemezo, harimo Tchad n’ibindi icyenda bya Afurika Perezida Mahamat yatangaje ko Tchad igomba kurinda agaciro n’ishema byayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa