skol

Tessy yasezeranye imbere y’Imana na Shizzo (Amafoto)

Yanditswe: Saturday 10, Jan 2026

featured-image

Umunyamakuru Kayitesi Yvonne wamamaye nka Tessy, yasezeranye imbere y’Imana n’Umuraperi Hakizimana Ishimwe Agappe uzwi nka Shizzo.

Ni mu muhango wabereye i Rusororo mu Intare Conference Arena, wakurikiye indi irimo gusaba no gukwa yabereye muri iyi nyubako. Byose byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Mutarama 2026.

Bombi bakoze ubukwe mu gihe baherukaga gukora umuhango wo gusezerana mu mategeko, wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo ku wa 8 Mutarama 2026.

Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kuvugwa mu 2024, ariko mu 2025 aba aribwo ibyarwo bijya hanze ndetse hakorwa n’imihango imwe n’imwe yerekezaga ku kurushinga irimo kwambika impeta y’urukundo Tessy no gufata irembo iwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa