skol

Tibor Nagy ashidikanya ku bushake bwa Leta ya RDC bwo gusenya FDLR

Yanditswe: Friday 20, Mar 2026

featured-image

Tibor Nagy wabaye Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, yatangaje ko ashidikanya ku bushake bw’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byasinyiye amasezerano y’amahoro i Washington, bibifashijwemo na Amerika. Gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi biri mu ngingo nyamukuru ziyagize.

U Rwanda na RDC byashimangiye aya masezerano tariki ya 4 Ukuboza 2025, byongeramo ingingo y’ubufatanye bw’akarere mu iterambere ry’ubukungu, byemeranya ko abashoramari b’Abanyamerika bazabigiramo uruhare.

Leta ya RDC yemeye gusenya FDLR ariko kugeza ubu ntiratangira kubyubahiriza, ariko yakomeje kwifatanya n’uyu mutwe mu bikorwa byo kurwanya ihuriro AFC/M23, iwuha ubufasha burimo intwaro, amafaranga n’ibiribwa.

Tariki ya 17 n’iya 18 Werurwe, intumwa z’u Rwanda na RDC zahuriye i Washington kugira ngo ziganire uko ibihugu byombi byahosha umwuka mubi ukomeje gututumba hagati yabyo bitewe no kutubahiriza amasezerano y’amahoro.

Izi ntumwa zumvikanye ko u Rwanda na RDC bigiye gufata ingamba zifatika mu kubahirana ubusugire n’ubwigenge, FDLR igasenywa kandi ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho zigakurwaho.

Nagy yagaragaje ko kugira ngo amakimbirane yo muri RDC ahagarare burundu, Leta ya RDC igomba kubanza yambura FDLR intwaro kuko uyu mutwe ubangamiye umutekano w’u Rwanda, ariko ko nta cyizere afite.

Yagize ati "Ni byiza gushyira hanze irindi tangazo ry’amahoro rihuriweho rya Amerika, Congo n’u Rwanda ku ngamba zo guhagarika amakimbirane yo muri RDC. Ariko byose bihera kuri Congo igomba gusenya FDLR, ikibazo kibangamiye u Rwanda. Ndashidikanya cyane ko babishobora cyangwa ko babishaka."

U Rwanda rugaragaza ko ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe FDLR izaba yasenywe, kuko rudashobora kwemera ko uyu mutwe ugaruka guhungabanya umutekano w’abaturage barwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa