skol

Tibor Nagy yanenze abibasira u Rwanda bakirengagiza RDC mu kibazo cya FDLR

Yanditswe: Saturday 04, Apr 2026

featured-image

Tibor Nagy wabaye Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, yatangaje ko kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ari yo nzira yonyine yo gushyira iherezo ku makimbirane amaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Ibi yabigarutseho nyuma y’ikiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye na Jeune Afrique.

Ni ikiganiro cyibanze ku ngingo zirimo umubano umuhungu wa Juvenal Habyarimana afitanye n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku buyobozi bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa [OIF] ndetse n’icyemezo u Rwanda ruherutse gutangaza cy’uko rushobora gukura ingabo zarwo mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Nyuma y’uko iki kiganiro gishyizwe hanze, Tibor Nagy uherutse no gutangaza ko ashidikanya ku bushake bw’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, yavuze ko yuzuzanya na Perezida Kagame ku ngingo y’ingamba z’ubwirinzi zashyizweho n’u Rwanda kubera ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Yagize ati “Ndabizi ko Perezida w’u Rwanda Kagame atavugwaho rumwe cyane, ariko mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique yagaragaje ingingo ifite ishingiro; Niba amahanga amusaba gusenya imitwe irinda u Rwanda [M23], [amahanga] akwiye no gusaba RDC gusenya imitwe igaba ibitero ku Rwanda [FDLR]. Iyi ni yo nzira yonyine!”

Muri iki kiganiro na Jeune Afrique, umunyamakuru yabajije Perezida Kagame ibyo gukorana na M23.

Ku wa 22 Mutarama uyu mwaka, Ambasaderi w’u Rwanda i Washington yavuze ko u Rwanda rukorana na M23 mu bijyanye n’umutekano, aho abantu benshi babisobanuye ko ari ukwemera ko ingamba z’u Rwanda z’ubwirinzi zisobanuye ko ingabo zarwo ziri mu Burasirazuba bwa Congo.

Perezida Kagame yagize ati “Ibyo birumvikana. Ingamba z’ubwirinzi zishatse gusobanura iki? Zisobanuye ko ari ukurinda ubutaka bwacu hamwe n’imbibi zacu ku buryo nta watugirira nabi, bisobanuye ko hari uburyo bwinshi burimo gukoresha ibikoresho byacu bya gisirikare, kohereza ingabo zacu n’ibindi.”

“Muri make, ntabwo mbona ikintu kitumvikana. Niba kurinda imbibi zacu bisaba ko umwanzi aguma mu bilometero 5, 10, 20 kure yazo, ibyo ni ingamba z’ubwirinzi. Hanyuma rero, reka tureke gukomeza kureba ibyo bintu mu buryo bumwe.”

Yakomeje agira ati “Kuki tuvuga u Rwanda gusa, mu gihe ruhanganye na guverinoma iri gukorana na FDLR, hanyuma yo ntihagire icyo tuyivugaho? Ntutekereze ko nzakuraho ingamba zanjye z’ubwirinzi mu gihe utari gukuraho ibibangamiye igihugu cyanjye.”

Perezida Kagame yavuze ko kubahiriza ibisabwa ari wo mutima w’amasezerano ya Washington hamwe n’andi yayabanjirije, nubwo RDC yanze kuyubahiriza.

Perezida Kagame yahamije ko kuva abarwanyi ba AFC/M23 batangira kugenzura ibice bihana imbibi n’u Rwanda mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwizeye umutekano warwo ugereranyije n’uko ibintu byari bimeze mbere, ndetse ashimangira ko ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye Ingabo z’u Rwanda, bibogamye ariko bidateze kurubuza gufata ingamba zo kurinda umutekano warwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa