skol
fortebet

Tigray: Barasaba leta gutabara nyuma y’uko abiyomoye kuri TPLF bafashe imijyi 2

Yanditswe: Thursday 13, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’agateganyo y’Intara ya Tigray yo muri Ethiopia yasabye ko Guverinoma nkuru ya Ethiopia kugira icyo ikora nyuma y’uko igice kiyomoye ku Gisirikare cya Tigray, TPLF, kigaruriye imijyi ibiri minini, abantu benshi bagakomereka kandi bitera ubwoba bwo gusubira mu ntambara y’abenegihugu.

Sponsored Ad

Ku wa Kabiri, igice cya TPLF cyafashe Adigrat, umujyi wa kabiri munini muri Tigray, maze ushyiraho umuyobozi mushya, birukana nyir’ibiro wizerwa na guverinoma y’agateganyo. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ushize, bigaruriye kandi Adi-Gudem, umujyi uri hafi y’umurwa mukuru w’intara, Mekele. Abantu benshi bo muri Adi-Gudem bakomerekejwe n’amasasu igihe izo ngabo zageragezaga kwigarurira inyubako ya leta.

TPLF yarwanye intambara ikaze y’imyaka ibiri n’Igisirikare cya Guverinoma ya Ethiopia yarangiye mu Gushyingo 2022 hasinywe amasezerano y’amahoro no gushyiraho guverinoma y’agateganyo iyobowe na TPLF. Abantu babarirwa mu bihumbi amagana bivugwa ko baguye mu mirwano yatangiye mu Gushyingo 2020, aho amamiliyoni y’abaturage bavanwe mu byabo kandi benshi basigaye bugarijwe n’inzara mu gihugu cya kabiri gituwe cyane muri Afurika.

Ariko, kuva intambara yarangira, TPLF yacitsemo ibice nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters. Mu Kwakira, umuyobozi wayo, Debretsion Gebremichael, yirukanye umuyobozi wa guverinoma y’agateganyo, Getachew Reda, mu ishyaka hamwe n’abantu bane bagize guverinoma.

Mu rwego rwo kwihorera, Reda, wagize uruhare runini mu masezerano y’amahoro, yahagaritse by’agateganyo abayobozi bakuru bane b’ingabo yemeza ko bafite aho bahuriye n’igice kiyoborwa na Gebremichael.

Ku wa Gatatu, ibiro by’itumanaho bya Tigray, biri muri guverinoma y’agateganyo byagize biti: “Aka karere gashobora kwisanga mu kindi kibazo.”

Reda yasobanuye ibikorwa bya TPLF biherutse nko “kugerageza guhirika ubutegetsi.”

Mu kiganiro kuri televiziyo, yashimangiye ko hakenewe umuryango mpuzamahanga, wagize uruhare mu Masezerano y’Amahoro ya Pretoria, ngo ukurikiranira hafi uko ibintu bigenda bifata intera mu karere kazahajwe n’intambara.

Umuyobozi wungirije wa TPLF, Amanuel Assefa, yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika ko ibibazo biriho ubu ntaho bihuriye n’Amasezerano ya Pretoria ariko ko ahanini bifitanye isano no kubahiriza amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa