skol
fortebet

Tito Rutaremara yemeza ko Amerika yibeshye mu gushora intambara kuri Iran

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE Jean de Dieu
Kuwa: Monday 20, Jul 2026

Tito Rutaremara yemeza ko Amerika yibeshye mu gushora intambara kuri Iran

Sponsored Ad

skol

Tito Rutaremara, inararibonye mu bya politiki, akaba n’umuyobozi w’urwego ngishwanama rw’inararibonye z’u Rwanda, yemeza ko Perezida Donald Trump wa Amerika ubu atazi icyo yafata n’icyo yareka, mbese ari mu gihirahiro (Dilemma).

Yanditse ko Trump na Netanyahu bateye batunguye Iran bayirashisha za missile nyinshi n’indege nyinshi batera amabombe menshi bica abantu harimo n’abayobozi ba Iran. Barakomeje barasa IRAN kugira ngo bagere igihe imanikiye amaboko ngo ivuge ko yatsinzwe maze bahindure ubutegetsi, bishyirireho abayobozi bumvira Trump na Netanyahu.

Ibi siko byagenze kuko muri aya masasu menshi n’intambara ikomeye, Iran yashyizeho abandi bayobozi basimbura abishwe, maze birakaza Trump na Netanyahu barongera basuka ibisasu byinshi kuri Iran bihimura. Icyaje gutungura Israel na USA nuko IRAN aho kumanika amaboko yarashe za missile kuri Israel n’ibigo by’ingabo z’Amerika biri mu bihugu by’Abarabu.

IRAN yaritegereje ibona ko kubabaza USA ari ugukora ku bukungu bwayo, maze ifunga umuhora wa Hormuz ucamo peterori, amafumbire n’ibindi bikoresho bakoresha mu nganda. Maze abacuruzi b’Abanyamerika na Israel n’abandi bo mu Burayi na Asia n’isi yose barasakuza bati: Trump na Netanyahu ni mwe mwazanye iyi ntambara itangiye kuduteza ubukene nyabuneka nimuyihagarike.

Trump na Netanyahu babonye ko nibahagarika iyi ntambaraza bazaba batsinzwe. Netanyahu abonye ibyo, intambara ya Iran arayireka ajya kwirasira Abarabu ba Liban. Trump mu buhanga bwe bwinshi :Ati : Nanjye reka mfunge umuhora wa Hormuz maze amavuta na peterori yajyaga mu Bushinwa , mu Buyapani n’ahandi bihagarare. Trump ntiyamenye ko akoze ishyano maze isi yose irasakuza bati Trump adukozeho ; Isi iti Trump nahagarike iyi ntambara .

AMASEZERANO

TRUMP mu bwirasi bwe yahaye IRAN amabwiriza yo gukora nk’aho yatsinzwe kandi itatsinzwe, Iran iranga ibiciro birakomeza birazamuka, isi iti : “Trump hagarika intambara.”

Trump yemeye ibyo IRAN yasabaga, ndetse barabisinyira maze ibiciro biramanuka isi iriruhutsa ariko Trump si byo yari afite mu mutwe. Kugira ngo agaragaze ko yivanye mu ntambara adatsinzwe, yerekane ko kandi Iran itazagira Ijambo rya nyuma kuri Hormuz yonyine, Trump yashatse inzira muri uwo muhora wa Hormuz izenguruka Oman.

Babwiye ubwato bw’amacuti kunyura muri iyo nzira yakozwe na Trump maze Iran irayarasa, nuko Amerika igira umujinya, irahindukira na yo irasa ibisasu kuri Iran. Trump yongeye kubwira amato kongera kunyura kuri icyo gice cyegereye Oman, Iran nabwo irongera irasa ubu bwato, Trump agira umujinya arongera arasa ibisasu byinshi kuri Iran. Aha na none yongeye kubwira amato ngo bagende, bose bagira ubwoba bati ntabwo twakwiyahura.

Ubu rero umuhora wa Hormuz urafunze 100 /100, ese trump arabigira ate?

Hari inzira 2:

Imwe yoroshye ariko Trump adashaka na busa ni uguhambira utwe agataha muri Amerika agasa naho atsinzwe.

Iya kabiri ari nayo igoye cyane, ari nayo Trump yifuza ariko imukomereye, ni ukurasa igice cya Iran cyegereye igice cya Hormuz bagashwanyaguza akantu kose gahari, barangiza bakambutsa abasirikare bakajya kuhafata Trump akivuga ati : Ndi umugabo nafunguye Hormuz.

Kimwe IRAN iracyafite ‘missiles’ zishobora kurasa abasirikare ba Amerika bari muri ako gace. Icyakora, birashoboka ko abasirikare ba Amerika bajya mu ndake; kandi na bwo Iran ifite abasirikare bayo bashobora kujya guhangana n’Abanyemerika bakarwana umusirikare ku wundi .

Isi yose izi ko umusirikare wa Iran azatsinda uwa Amerika kuko umusirikare wa Iran afite impamvu arwanira ( kurengera Igihugu cye) uwa Amerika nta mpamvu ( igihugu cye nticyatewe).

Yasoje agira ati,” Sindagura, ariko Umunyemerika nashaka kurwana azatsindwa nk’uko yatsinzwe ahandi hose nka Vietnam, Afghanistan n’ahandi”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa