Perezida wa Repubulika ya Centrafrique yashimiye Uburusiya kuri uyu wa kane ku bufasha mu by’umutekano kandi asaba mugenzi we Vladimir Putin gufasha igihugu cye gukemura ibibazo bikomeye by’ingufu.
Perezida Faustin-Archange Touadera mu ruzinduko arimo mu Burusiya yabwiye Perezida Putin ko ubufasha mu by’umutekano bw’iki gihugu bwatumye amatora yo mu Ukuboza(12) gushize ashoboka.
Ayo matora, yanenzwe kandi ntiyitabirwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Bangui - yahaye Touadera indi manda y’imyaka irindwi.
Abarwanyi b’umutwe wa Africa Corps, umutwe witwara gisirikare wasimbuye uw’abacanshuro wa Wagner, bari mu bihugu bitandukanye birimo Mali, Guinée Equatoriale ndetse na Centrafrique.
Uretse aba barusiya, ubutegetsi bwa Touadera bwarinzwe kandi bufashwa n’ingabo z’u Rwanda muri iyi myaka ishize ku bwumvikane bwa leta zombi.
Ari mu biro bya Kremlin uyu munsi, Touadera yashimiye Putin guha igihugu cye ibinyampeke hamwe n’ibitoro, avuga ko Centrafrique yiteguye indi nkunga.
Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo Touadera agira ati: “Uyu munsi, Centrafrique ifite ibibazo bikomeye mu gisata cy’ingufu, kandi Uburusiya bufite ubunararibonye muri ibi”.
Putin yavuze ko ibihugu byombi byizeye kurushaho gukomeza ubufatanye mu by’ingufu, ubuhinzi n’ibikorwa remezo.
Uburusiya burimo guharanira kongera imbaraga za politike n’ubukungu bufite muri Afurika muri iki gihe buri mu ntambara muri Ukraine.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *