skol

Trump arateganya guha Ukraine misile karundura za Tomahawk

Yanditswe: Monday 13, Oct 2025

featured-image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko mu byo atekereza harimo no koherereza Ukraine misile zo mu bwoko bwa Tomahawk, ibintu bishobora gutuma intambara hagati yayo n’u Burusiya ikomera.

Yabigarutseho ari muri Air Force One ubwo yerekezaga muri Israel, ubwo yabazwaga niba koko azohereza izi misile za Tomahawks muri Ukraine, asubiza ati “Tuzareba, birashoboka ko nazoherezayo.”

Yavuze ko azabanza akaganira n’u Burusiya, mu gihe intambara itahagarara agafata ibyemezo.

BGM-109 Tomahawk [TLAM] ni misile ziraswa mu ntera ndende zigendera ku muvuduko uri munsi y’uw’ijwi. Zikoreshwa igihe icyo ari cyo cyose. Zikunze gukoreshwa n’Ingabo za Amerika na Australia zirwanira mu mazi mu kugaba ibitero ku butaka.

Trump yatangaje ibi nyuma y’ikiganiro cya kabiri yagiranye na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, aho Zelensky yasabye inkunga ikomeye mu bijyanye n’igisirikare kugira ngo bagire ubushobozi bwo guhangana n’Ingabo z’u Burusiya.

U Burusiya bwagaragaje ko Ukraine iramutse ihawe izi misile zigenda intera ya kilometero 2.500 ishobora kurasa i Moscow, bikazamura umwuka mubi mu ntambara kandi bikazambya umubano wabwo na Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa